Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe muri Mata, Gicurasi na Kamena 2025. Usora ahera ku musoro yishyuye mu mwaka ushize, akagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, agakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.
Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara, yibukije ko abarebwa n'izi nshingano ari umuntu wese wabonye inyungu mu 2024, akaba yaramenyekanishije umusoro ku nyungu muri Werurwe 2025. Aha ntabwo harimo abamenyekanishije zeru.
Ni ukuvuga nk'abafite ibinyabiziga bikora ubucuruzi bwo gutwara abagenzi, ibicuruzwa n'ibindi bikoresho, abakora ubucuruzi busanzwe bwa serivisi n'ibindi bicuruzwa.
Yakomeje ati 'Abo bose rero bararebwa n'uyu musoro ku gihembwe. Abasora nk'uko babigenje ku gihembwe gishize, ni nako bagomba kubigenza ubu. Impamvu usora yishyura mu bihembwe, ni uko tuba tugira ngo agende agabanya umutwaro uremereye wazatuma yishyura amafaranga menshi cyane umwaka turimo urangiye.'
Yavuze ko nyuma y'igihembwe, haba haratanzwe amezi atatu yo kwitegura, kugira ngo hazakorwe imenyekanisha ry'ukuri. Niyo mpamvu abasora badakwiye kwirindiriza iminsi ya nyuma.
Komiseri Batamuliza yakomeje ati 'Muri iyi misoro y'ibihembwe, ntabwo bisaba ko ukora ibaruramari. Ni ugufata gusa igicuruzo cyawe ukagishyira muri sisiteme, igahita ikubarira umusoro. Ayo mezi atatu umuntu aba afite ntiwaburamo isaha imwe yo gukora icyo kintu, kugira ngo wirinde ko uzagera umunsi ukererwa ugacibwa ibihano.'
'Ibihano nubwo byagabanyutse, inyungu z'ubukererwe zikagabanyuka, byari bigeze ngo abantu bumve ko bijyanye n'imyumvire abanyarwanda bafite, bagomba gukora ibintu mu gihe cyacyo kandi bakabikora neza, aribyo kuenyekanisha umusoro.'
Byongeye, mu bucuruzi ntawe uteganya ibikorwa ngo anateganyirize ibihano, ku buryo buri wese akwiriye gukora inshingano ze mu gihe cyagenwe n'itegeko.
Abantu batamenyekanishije umusoro ku nyungu w'igihembwe cya mbere, baributswa ko ikoranabuhanga ridashobora kwakira imenyekanisha ritahiwe, kandi irya mbere ritaratanzwe. Bityo, basabwa kubanza kumenyekanisha umusoro batamenyekanishije hakiri kare.
Bamwe mu basora bavuga ko batangiye kwitegura kuzuza inshingano zabo.
Munezero Ange Mignonne ucuruza ibikoresho by'ubwubatsi ku Gisozi, yavuze ko bo imyiteguro bayigeze kure.
Yakomeje ati 'Nsora umusoro ku nyungu, tugasora buri gihembwe cy'amezi atatu, atatu. Ubu tugeze ku gihembwe cya kabiri, twabyiteguye kare kuko hajya habaho ibibazo byinshi, iyo umuntu ari kwishyura ku munota wa nyuma cyangwa yakererewe ni ho hava ya mande n'ibihano baduca, ariko mu kubyirinda tubyitegura mbere.'
Yavuze ko intego ari uko itariki ya 30 Nzeri igomba kugera ibintu byose biri ku murongo.
Abasaba kutirindiriza umunsi wa nyuma, kuko hari ubwo ubwo hashobora kubaho ibibazo by'ikoranabuhanga, n'andi makosa ashobora gutuma bakenera ubufasha, ariko ntibabashe kububona bitewe n'uko iminsi yarangiye.
Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA ( www.rra.gov.rw.) Icyakora, abafite ibikorwa by'ubucuruzi bito, basora mu buryo bukomatanyije, bakoresha *800#, bagakurikiza amabwiriza. Ushobora kwishyura ukoresheje Mobile Money, Airtel Money, MobiCash, mobile banking cyangwa Internet Banking.