Ibikorwa by'ubwubatsi i Rutsiro byahagaritswe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Mata 2025 ni bwo Akarere ka Rutsiro katangiye gukorwa igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cyitezweho kunoza imiturire muri aka karere.

Ubwo yaganiraga n'abaturage bo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura, ahatangirijwe igihembwe cy'ihinga cya 2026A, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka iri kugana ku musozo ndetse ko bitarenze mu Ukuboza 2025 kizaba cyabonetse.

Ati 'Nta muntu wemerewe kuzamura inyubako mbere y'amezi atatu mu gihe dutegereje ko haboneka igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka. Abasanzwe batuye ntibagire impungenge inzu zisanzwe zubatse turazizi, ariko abasore n'abandi bazubaka bushya tuzabereka aho muzajya mwubaka'.

Visi Meya Uwizeyimana yabwiye abaturage ba Rutsiro ko uburenganzira bwo kwemerera umuntu kubaka busigaranywe n'Umuyobozi w'Akarere gusa.

Ati 'Nidusanga wubatse, ntuzavuge ngo wavuganye na Mudugudu, na Gitifu, na Visi Meya cyangwa umukozi w'Akarere. Tuzaguha umunsi umwe wonyine wo kubyihirikira. Uwo munsi nutabihirika, akarere kazazana abantu babihirike ubishyure.'

Rutsiro ni kamwe mu turere tw'u Rwanda dukunze kwibasirwa n'ibiza by'inkangu n'imyuzure bigahitana ubuzima bw'abaturage. Mu bitera ibyo biza harimo n'imiturire y'akajagari.

Visi Meya Uwizeyimana ati 'Tumaze iminsi tubona abantu bafata ubutaka bwagenewe ubuhinzi, bakahatera amashyamba, cyangwa ukabona umuntu atuye mu manegeka, bwacya ukumva ngo inkangu yamujyanye. Abubatse nyine barubatse, abatarubaka mube mutwihanganiye gato."

Akarere ka Rutsiro gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 369 batuye mu ngo ibihumbi 86.

Akarere ka Rutsiro gatuwe n'abaturage ibihumbi birenga 369



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-by-ubwubatsi-i-rutsiro-byahagaritswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)