RFI igiye kujya ipima ADN z'abangavu bamaze ibyumweru bitandatu batwite mu kubaha ubutabera hakiri kare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles mu bukangurambaga iki kigo cyari kiri gukorera mu turere dutanu two mu Ntara y'Iburasirazuba, bwiswe ''Sobanukirwa RFI 2025.''

Muri ubu bukangurambaga RFI ihura n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere bakabasobanurira serivisi batanga kugira ngo na bo bazisobanurire abaturage.

Ubusanzwe iyo umwana asambanyijwe bikamuviramo gutwita, harindirwaga ko ibyumweru 12 bigera kugira ngo bashobore kuba bakuramo inda (iyo byemejwe n'inzego zibifitiye ububasha) cyangwa se bakazarindira ko uwo mwana azabyara hagapimwa uturemangingo ndangasano tw'umwana wavutse hakamenyekana uwamuteye inda.

Dr. Karangwa yavuze ko muri gahunda ya Leta yo gushakisha uburyo yarwanya iki kibazo, hashakishijwe ikoranabuhanga rishya ryafasha kumenya umuntu wahohoteye umwana uri munsi y'imyaka 18.

Yavuze ko iryo koranabuhanga rizajya rikoreshwa kuri aba bangavu mu gihe inda batwite zifite ibyumweru bitandatu. RFI izajya ibasha gupima uturemangingo ndangasano hakamenyekane se w'umwana bitume hatangwa ubutabera byihuse.

Ati 'Mu ntangiriro z'umwaka utaha tuzaba twatangiye kurikoresha, tuzajya dupima uturemangingo ndangasano ku maraso y'umuntu utwite tumenye uwamuteye inda, rero bizafasha ubutabera kwihutishwa.''

Dr. Karangwa yashimangiye ko RFI yifuza gufasha Abanyarwanda kubona ubutabera bwihuse, akanabasaba kujya bayigana bagakoresha serivisi zayo kuko zabafasha kwirinda gusiragira mu nkiko kandi bakanabafasha kubona ubutabera mu gihe babashije kubika neza ibimenyetso.

Ibyo bijyanye n'imirongo migari RFI ifite yo kwagurira amashami y'iki kigo mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.

Aya mashami azaba ari mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. I Rusizi hazajya amashami abiri kubera imiterere y'aka Karere aho rimwe rizajya Gihundwe.

Haziyongeraho andi mashami abiri azashyirwa ku bibuga by'indege bibiri harimo icy'i Kanombe n'icy'i Bugesera mu rwego rwo kwagura ibikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles yavuze ko guhera muri Mutarama 2026 bazatangira gupima ADN ku nda ziterwa abangavu zifite ibyumweru bitandatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-kujya-ipima-adn-z-abangavu-bamaze-ibyumweru-bitandatu-batwite-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)