Ni nyuma y'aho tariki 19 Nzeri 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange asuye iri soko ryubakiwe koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda n'ibihugu by'abaturanyi bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Burundi.
Mu bibazo bibangamiye abarema iri soko harimo kuba rirema kabiri mu cyumweru kandi bo bifuza ko ryarema buri munsi. Bavuga ko iyo ryaremye ari bwo babona abakiliya benshi.
Bavuga ko ikindi kibazo iri soko rifite ari uko iyo imvura iguye amazi anyura mu madirishya akangiza ibicuruzwa byabo.
Nyiranzabahimana Christine yavuze ko abagore bacururiza muri iri soko bashimira Perezida Kagame ku bw'iri soko yabubakiye akabakiza izuba, umuyaga n'ivumbi.
Ati "Ariko dufite ikibazo iyo imvura iguye amahuhwezi atubanamo menshi, ibicuruzwa byacu bikangirika. Ikindi kibazo ni ubwiherero, ubwiherero nta mazi arimo biduteza umwanda".
Mu bibazo iri soko rifite harimo no kuba ari rito, ibituma abenshi mu barikoreramo bacururiza hanze imvura n'izuba bikangiza ibicuruzwa byabo.
Mukeshimana Djamilla yavuze ko ikindi kibazo rifite ari uko camera z'umutekano waryo zidakora.
Ati "Tujyamo batubwiye ko rifite umutekano, none banyibiyemo 27 500Frw bambwira ko bazamfasha kubona uwayibye ntibamfasha kubera ko camera zidakora".
Ikibazo cya gatandatu rifite ni uko inzira z'amazi zazibye, ibituma iyo imvura iguye amazi abura uko atemba akuzura mu mbuga y'isoko no mu isoko imbere.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko mu cyumweru gishize bari basuye iri soko ndetse muri ibi bibazo harimo ibyo nabo bari babonye.
Ati "Tugiye koherezayo abakozi bashinzwe imyumbakire mu Karere hari ibyo bakosora bidasabye ko hakorwa inyigo ihambaye, hakaba n'ibisaba ko hakorwa inyigo hagashakwa n'ingengo y'imari, turiha amezi atatu kugira ngo iby'ingenzi tube tubikoze kuko buriya ntabwo bigoye".
Isoko mpuzamipaka rya Bugarama ryuzuye mu 2021 ritwaye arenga miliyari 1Frw. Ririmo ibibanza byo gucururizamo 158, imiryango 50 y'ubucuruzi rikagira iguriro ry'inyama, ububiko n'igice cyagenewe gukorera ubucuruzi bw'ibiribwa n'ibinyobwa (Bar& Restaurant).
