Huye: World Vision Rwanda n'Akarere bishimiye ibyagezweho mu mushinga w'Iterambere wa Maraba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori byabaye ku wa 16 Nzeri 2025, mu Murenge wa Kigoma ahari hateraniye abayobozi n'abaturage bishimira itambwe yatewe mu iterambere, muri uyu mushinga watangijwe mu 2008, ushyirirwa mu bikorwa mu midugudu 90 igize utugari 14 two mu mirenge ya Maraba na Kigoma.

Mu byishimirwa harimo amavuriro, imiyoboro y'amazi, ibyumba by'umukobwa ku mashuri, hubatswe kandi ibyumba by'amashuri bisanzwe byatwaye asaga miliyoni 500 Frw, hubakirwa abatishoboye biganjemo abakuwe muri nyakatsi, abaturage bigishwa guhinga, korora no gucuruza.

Umuyobozi w'Umushinga wa World Vision, mu Ntara y'Amajyepfo mu gice cyitwa Ishema, Seba Osée, yagaragaje ko uyu mushinga wazanye impinduka mu buzima bw'abaturage mu gihe umaze uhakorera.

Yagaragaje ko hubatswe amashuri menshi, harwanywa imirire mibi, Sida, batangwa amazi meza, hubakwa amavuriro, gufasha abana kwiga, aho abenshi ubu bamaze kuba abagabo bari kwiteza imbere, hashinzwe amatsinda yo kwizigama, abaturage bamenya gucunga ifaranga no kurishakisha, ari na ko imiryango yitandukanya n'amakimbirane.

Yifashishije urugero, Seba yibukije abantu inkuru y'umwana w'umukobwa wafashijwe kwiga n'iwabo bakubakirwa inzu mu gihe babaga mu ihema, ubu akaba yariyubatse ari umugore unatunze imodoka.

Mu 2008 umushinga ugitangira, muri aka gace bari kuri 53% by'igwingira mu bana, baramanuka baba 15%. Abakoreshaga amazi meza bari 33% none ubu barenga 95%, na ho ibyumba by'amashuri byiza byari 67%, none birenga 96%.

Seba ati ''Byagize impinduka, nk'ubu ikigero cyo kwizigama byari kuri 37% none dusoje bigeze hejuru ya 70%, imiryango yari ifite abantu bashobora gukorera amafaranga yavuye kuri 43% igera 86%. Kwita ku bana byavuye kuri 5% none ubu biri hejuru ya 90%.''

Kamaliza Josiane, umwe mu bafashijwe na World Vision Rwanda, yavuze ko yinjijwemo muri 2008 afite imyaka umunani, aterwa inkunga mu myigire ahereye mu mashuri abanza none ubu arangije muri Kaminuza mu ishami ryo kucunga ubutaka.

Na ho Mugiraneza Odette, wo mu Kagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, avuga ko World Vision yatabaye urugo rwe rwari rurimbuwe n'amakimbirane ashingiye ku businzi, aho yiyemerera ko yari yarananiye umugabo we.

Yavuze ko nyuma yo kwigishwa bose bisubiyeho, bagatangira ibikorwa by'iterambere, aho ubu asigaye ari umworozi w'inkwavu afatanya n'ubuhinzi bw'imboga yuhira, ubuzima bukaba bwarahindutse bwiza.

Ati 'Ubu ngira akabazo nkaba nshoye abana b'inkwavu nkabonamo nk'ibihumbi 60Frw cyangwa nkaba ngurishije imboga, iyo mituweli ikaboneka cyangwa ibikoresho by'abanyeshuri. Iyo tudahinduka mu mutwe, ubu tuba tutakiriho, kuko hari n'igihe twaburaraga, turashima rwose!'

Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko bishimira intambwe abaturage bafashijwe bagezeho, ashimangira ko ari intsinzi yaturutse mu bufatanye bwa bose.

Yagize ati 'Uyu ni umunsi wo kwishimira umuhate, umurava n'ubufatanye bw'ibyo twagezeho. Ibi biratwereka ko iterambere rihera kuri beneryo, kuko iyo mutabishyiraho umutima ntibyari gukunda. Twebwe ibyo twakoze ku bufatanye na leta ni ukubatera ingabo mu bitugu gusa, naho ubundi imbaraga mwari muzifite. Mwagaragaje ko mu bufatanye, abantu bagera kuri byinshi.'

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye World Vision ku musanzu yatanze muri Huye mu rugendo rw'imyaka 17 ishize, yibutsa ko itafari ryabo mu iterambere rizahora ryibukwa.

Ati ''Ubufatanye bwanyu bwari bwiza cyane. Ibyakorewe hano bigaragarira amaso byatwaye asaga asaga miliyari 3Frw, kandi akarere katanze miliyari 1 Frw. Ingengo y'imari ingana ityo mu mirenge ibiri gusa, ntabwo akarere kayishoboza.''

Meya Sebutege, yakomeje abwira abaturage bari abagenerwabikorwa ati ''Ibyo mwagezeho mu myaka 17 ni imbaraga, intwaro n'urukingo byo kurwanya ubukene, ubu murakomeye ngo mucuke, ntimuzasubire inyuma.''

Uyu mushinga usize hubatswe imiyoboro y'amazi ibirometero bisaga 250 byahaye amazi abasaga ibihumbi 52, inzu z'ababyeyi eshanu ku bigo nderabuzima, ibyumba by'amashuri 38, ibyumba by'umukobwa ku mashuri 18, ubwiherero rusange busaga 250 ku mashuri n'insengero, ishingwa ry'amatsinda yo kwizigama 765 n'ibindi byinshi.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye kandi bwahaye igikombe World Vision Rwanda ku bw'imikoranire myiza izamura umuturage
Hanabayeho umwanya wo gukata umutsima hishimirwa imyaka 17 ishize mu rugendo rw'iterambere ry'abaturage b'imirenge ya Maraba na Kigoma
Kamaliza Josiane, watangiye gufashwa mu 2008 yiga mu mashuri abanza, yishimira ko asoje Kaminuza abikesha inkunga n'icyizere yahawe na World Vision Rwanda
Habayeho n'umuhango wo guhererekanya ububasha, World Vision n'Akarere ka Huye basinya inyandiko igaragaza ko babamurikiye ibyo bakoze byose ngo bisigare bicungwa n'Akarere
Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ubufatanye bwaranze abaturage kuko bagaragaraje imbaraga zo kugira aho bava n'aho bagera, abasaba kurinda ibyagezweho
Bamwe mu rubyiruko bafashijwe kwiga imyuga, ubu umushinga usize ari abanyamwuga muri byinshi haba mu bukanishi, ubusuderi, ububaji n'ibindi
Bamwe mu bafashijwe bahagariye abandi, batanze impano y'ururabo nk'ikimenyo cy'urukundo n'ishimwe bafitiye World Vision yabateje intambwe
Akarere ka Huye kahaye World Vision Rwanda icyemezo cy'ishimwe gishimangira ko banyuzwe n'ibyiza bagejeje ku karere mu myaka 17 ubufatanye buzamura umuturage
Abaturage bo mu mirenge ya Maraba na Kigoma bize ubuhinzi bwiza buvuguruye binyuze mu bufatanye bwa World Vision Rwanda
World Vision ishimwa uruhare yagize mu kuzamura uburezi bw'abatishoboye ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo by'amashuri
Umuyobozi wa World Vision Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Seba Oséé, yavuze ko iyi myaka 17 isize impinduka nyinshi mu iterambere
Uyu mushinga usize abaturage baramenye guhinga imboga bagurisha bakiteza imbere
Ubu abana bigira ahantu heza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-world-vision-rwanda-n-akarere-bishimiye-ibyagezweho-mu-mushinga-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)