U Rwanda rwagaragaje ko rurajwe ishinga n'ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo wari witabiriye Inama Rusange ya 69 y'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry'Ingufu za Nucléaire, (International Atomic Energy Agency: IAEA) iri kubera i Vienne muri Autriche

Dr Ndahayo yashimiye imirimo ikomeye iri gukorwa ku buyobozi bwa Raphael Mariano Grossi usanzwe ari umuyobozi mukuru wa IAEA, ukomeje guteza imbere ibyo gukoresha ingufu za nucléaire mu kwimakaza ubumenyi n'ikoranabuhanga buzishingiyeho hagamijwe amahoro n'iterambere rirambye.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira imishinga itandukanye ya IAEA yo gukoresha ubumenyi bushingiye ku ngufu za nucléaire mu guteza imbere ubuzima, kubungabunga amazi, kurwanya no kwirinda indwara no gukora amashanyarazi afasha abaturage mu iterambere.

Imishinga Dr Ndahayo yagarutseho uzwi nka 'Rays of Hope' ugamije gufasha ibihugu mu gukoresha ingufu za nucléaire mu buvuzi no gushiririza kanseri n'izindi ndwara zikomeye.

Harimo kandi uwa 'Atoms4Water' ugamije gukoresha siyansi ishingiye ku ngufu za nucléaire mu kubungabunga amazi nko gusuzuma ubuziranenge bwayo no gushakisha amazi ari mu nda y'Isi.

Dr Ndahayo yanagarutse ku mushinga wa' ZODIAC (Zoonotic Disease Integrated Action)' wo gufasha ibi bihugu kwifashisha izi ngufu mu gutahura no guhangana n'indwara zava ku nyamaswa ziza mu bantu bigakorwa vuba zitarangiza abaturage.

Mu mishinga uyu muyobozi yagarutseho kandi harimo n'uwo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nucléaire zizwi nka 'Small Modular Reactors: SMRs).

Dr Ndahayo yakomeje ati 'U Rwanda rurajwe ishinga no kwimakaza ibisubizo by'ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire hagamijwe amahoro nk'uburyo bwo kwihutisha iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.'

Muri gahunda ngari yo kwimakaza izi ngufu mu mirimo itandukanye, Dr Ndahayo yerekanye imishinga u Rwanda rwerekejeho amaso, irimo uwo kubaka ikigo cy'ubushakashatsi no gukora imiti byifashisha ikoranabuhanga rya nucléaire, [Center for Nuclear Science and Technology- CNST].

Iki kigo kizubakwa mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera hafi y'icyanya cyahariwe inganda n'Ishuri rya RICA.

Harimo kandi umushinga wo kwifashisha inganda nto zibyara amashanyarazi ashingiye ku ngufu za nucléaire zizwi nka 'Small Modular Reactors: SMRs'.

Uyu mushinga u Rwanda ruwugeze kure kuko rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruzaba rufite abahanga 234 bazaba bakenewe ngo u Rwanda rube rufite bene urwo ruganda bitarenze mu 2030.

U Rwanda kandi ruri mu myiteguro yo kwakira imashini zigezweho zikoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire izwi ka PET (Positron Emission Tomography).

Dr Ndahayo ati 'Iyi mishinga yose igamije kwihaza mu biribwa, gukora ubuhinzi n'ubworozi bugezweho, guteza imbere ubuvuzi, inganda, ibidukikije, kubungabunga amazi no kwimakaza amashanyarazi atangiza ibidukikije.'

Yibukije uburyo muri uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama yiswe 'Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025' yamaze iminsi ibiri kugeza ku wa 1 Nyakanga 2025 ibera i Kigali. Yahuriyemo abahanga mu bijyanye n'ingufu za nucléaire hagamijwe kureba uko izi ngufu zabyazwa umusaruro hagamijwe icyiza.

Ni inama yagenze neza abantu abo mu bihugu 30 biyemeza gufatanya mu mishinga itandukanye irimo no gusangira ubumenyi. Ni inama yanitabiriwe na Raphael Mariano Grossi uyobora IAEA.

Yibukije ko u Rwanda rwakiriye izindi nama zigera ku eshanu zigamije guteza imbere ibikorwaremezo bijyanye n'ingufu za nucléaire no kubahiriza amabwiriza asabwa kugira ngo zikoreshwe mu buryo budateza ibyago nk'uko IAEA ibisaba.

Dr Ndahayo yavuze ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere uru rubuga ruhurizwamo aba bahanga, ndetse ko ruzakomeza gutegura inama, aboneraho no gutumira abitabiriye Inama rusange ya IAEA mu yindi nama izwi nka 'NEISA2026' izaba iminsi ibiri kugeza ku wa 19 Gicurasi 2026.

Dr Ndahayo yanatumiye abafite imishinga ishingiye ku dushya mu guteza imbere uru rwego kuzana ibitekerezo byabo muri iyi nama bakazafatanya.

Yatangaje kandi ko mu 2026 u Rwanda ruteganya kwakira inama igaruka ku gusuzuma ibikorwaremezo byifashishwa mu bijyanye n'ingufu za nucléaire n'uburyo bw'ubwirinzi harebwa niba rwiteguye kwakira inganda zikora ibifitanye isano n'izi ngufu.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje guha imbaraga urwego rwigenga rugenzura ibijyanye n'ingufu za nucléaire kugira ngo hakorwe ubugenzuzi butomoye ku mirimo ishingiye kuri uru rwego.

Yibukije ko ruri gufatanya n'ibigo bitandukanye mu guteza imbere inganda nto n'ikoranabuhanga ribishingiyeho, kugira ngo rube urugero rw'ibishoboka ndetse duteze imbere ubumenyi no kubuhererekanya.'

Ati 'U Rwanda rwishimira inkunga rukomeje kwakira iturutse muri IAEA binyuze mu bufatanye bw'akarere butandukanye nk'amasezerano ya AFRA (agamije guteza imbere ubushakashatsi, iterambere no gushyira ingufu ubumenyi n'ikoranabuhanga rishingiye kuri nucléaire).

U Rwanda rwitabiriye Inama Rusange ya 69 y'Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry'Ingufu za Nucléaire, IAEA iri kubera i Vienne muri Autriche
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr. Fidel Ndahayo yerekanye intambwe ikomeye u Rwanda rumaze kugeraho mu kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ko-rurajwe-ishinga-n-ikoranabuhanga-rishingiye-ku-ngufu-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)