Umuhanzi w'umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda, Gloria Busingye, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko akoresha arenga ibihumbi 800 Frw ku munsi.
Uyu muhanzikazi uzwi nka Gloria Bugie, hakwirakwiye amashusho ye avuga ko atazi amafaranga akoresha neza ariko ku munsi akoresha miliyoni 2 z'amashiligi ya Uganda.
Yagize ati 'Uko ntanga amafaranga ku munsi biterwa n'uko umunsi wanjye uteye. Iyo ndi mu rugo biba bitandukanye n'igihe ngiye gukora igitaramo. Ariko nkoresha hafi miliyoni ebyiri z'amashilingi ya Uganda ku munsi, akenshi ajya muri spa, nkishyura lisansi, ibiryo n'imyambaro. Imyenda nambaye rimwe sinongera kuyisubiramo. Ngura imyenda mishya buri munsi.'
Ibi bivuze ko akoresha amafaranga y'u Rwanda arenga gato ibihumbi 828.
Ibi byatangaje abantu benshi uko umuntu yakoresha amafaranga angana atya ku munsi, aho byafashwe nko kwangiza abandi bavuga ko abeshya.