Rukeneye miliyoni 25$: Ibibazo byazonze uruganda rw'amashanyarazi ya nyiramugengeri rwari gutanga megawatt 70 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruganda rwitwa Hakan Power Plant ruri Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara iruhande rw'ikibaya gucukurwamo nyiramugengeri. Rwatangiye kubakwa mu 2017, rutangira gutanga umuriro w'amashanyarazi mu 2021.

Kuva rwatangira gutanga amashanyarazi rwahuye n'imbogamizi yo kubura nyiramugengeri ihagije yo gutunganya kuko itabonetse ku kigero yari yitezweho.

Umuyobozi Mukuru akanaba nyiri urwo ruganda, Tonci Tadic, yavuze ko inyigo yari yakozwe mbere yo gutangiza urwo ruganda yari yerekanye ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru muri icyo kibaya ari ku gipimo kitazahungabanya umusaruro warwo ariko si ko byagenze.

Ati 'Icyo tumaze kubona mu myaka ine ishize ni ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe ryagize ingaruka ku mugezi w'Akanyaru. Inyigo yakozwe mbere yagaragazaga ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru afite ubugari bwa metero 3,5 ariko ku bw'ibyago yariyongereye ubu yageze kuri metero 4,9. Bituma nyiramugengeri yacu umwuzure uyitwara.'

Uko kwiyongera kw'amazi y'umugezi w'Akanyaru gushingiye ku kuba imvura igwa muri ako gace yariyongeye, nyiragemugengeri imwe itwarwa n'umwuzure, indi na yo irakayuka bituma kuyicukura mu gihe cy'imvura bigora.

Uru ruganda rwagombaga kujya rucukura mu bihe byose by'umwaka ariko Tadic avuga ko mu bihe by'imvura nyinshi nko mu itumba bibagiraho ingaruka kuko bituma batabona nyiramugengeri bagombaga gutunganya mu gihe cy'amezi atatu n'ane.

Uwo mushoramari yakomeje asobanura ko izo mbogamizi ziyongeraho ikibazo cy'ibikoresho bidahagije bifasha mu gucukura no gukura nyiramugengeri mu kibaya ijya mu ruganda.

Ibyo bituma ubushobozi bwo gutanga umuriro w'amashanyarazi urwo ruganda rufitiye ubushobozi rutabasha kuwugezaho.

Ati 'Impuzandengo y'umuriro ubasha kuboneka ni megawatt 23. Nyamara urganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80 twakuramo uwo dukoresha hano ukaba megawatt 70.'

Uru ruganda rumaze gushorwamo agera kuri miliyoni 450 z'Amadolari

Hakenewe irindi shoramari rya miliyoni $25

Tonci Tadic yavuze ko kuri ubu urwo ruganda rumaze gushorwamo miliyari $450 z'Amadolari ariko rukeneye izindi miliyari $25 ngo rukemure ibyo bibazo byatumye rudatanga umusaruro rwari rwitezweho.

Yagaragaje ko kugira ngo umuriro w'amashanyarazi wa megawatt 70 urwo ruganda rugomba gutanga ku muyoboro mugari ugerweho hagomba kwagurwa ubuso bucukurwaho nyiramugengeri, bukava kuri hegitari 300 zihari uyu munsi bukagera kuri hegitari 800.

Avuga kandi ko akeneye izindi mashini nibura 40 harimo izifasha mu gucukura no gutwara nyiramugengeri ijyanwa mu ruganda.

Ati 'Nkeneye miliyari $25 kugira ngo uruganda rubashe gutanga megawatt 70. Ntekereza ko nzibonye mu byiciro mu gihe cy'imyaka itatu za megawatt 70 z'amashanyarazi zaba zabonetse.'

Tadic ariko asaba ko hanabaho imikoranire myiza n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ingufu (REG) kuko amashanyarazi urwo ruganda rutanga aba agomba kwishyurwa nyirwarwo ariko bigatinda.

Yavuze ko ubundi REG iba igomba kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 45 uhereye igihe yahereweho ibyo igomba kwishyura uruganda ariko ko ubu amezi ageze kuri ane bitarakorwa kandi Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro na cyo kibara amande y'ubukererwe iyo cyatinze kwishyurwa.

Uwo mushoramari yongeyeho ko kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda yamusezeranyije ubufasha mu kongera umusaruro urwo ruganda rutanga ndetse ibiganiro hagati y'urwo ruganda n'ibindi bigo byaratangiye ngo barebe uburyo bakorana.

Uretse uruganda rwa Hakan Power Plant, amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri anatunganywa mu ruganda rwa Gishoma rutanga megawati 15.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rufite ikigega cya nyiramugengeri ingana na toni miliyoni 155 ziri ku buso bwa hegitari ibihumbi 50.

Imibare ya REG igaragaza ko 77% bya nyiramugengeri yose u Rwanda rufite iri mu gishanga cy'Akanyaru n'icya Nyabarongo ndetse no mu bibaya bya Rwabusoro.

Umuyobozi Mukuru wa Hakan Powe Plant, Tonci Tadic yavuze ko amazi y'Umugezi w'Akanyaru atwara nyiramugengeri
Uru ruganda rutunganya amashanyarazi ava muri nyiramugengeri rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 70
Nyiramugengeri icukurwa ntiboneka ku kigero gihagije
Uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rukeneye izindi mashini nk'iyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rukeneye-miliyoni-25-ibibazo-byazonze-uruganda-rw-amashanyarazi-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)