Kirehe: Abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bagiye kujya bacibwa ibihumbi 500 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cyafashwe ubwo hateranaga Inama Njyanama yemezaga ingengo y'imari izakoreshwa n'aka Karere mu mwaka wa 2026/2027 watangiranye na Nyakanga angana na miliyari 38,3 Frw.

Undi mwanzuro wafashwe ni ukuzamura amafaranga y'ihazabu yatangwaga n'umuntu wafashwe acuruje inzoga zitujuje ubuziranenge, aho ubusanzwe yacibwaga ihazabu y'ibihumbi 100 Frw. Inama Njyanama yafashe umwanzuro wo kuyagira ibihumbi 500 Frw mu rwego rwo guca intenge abazicuruza.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe, Prof Kabera Callixte, yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge bashaka kuzica ku bw'umutekano w'abaturage. Yagaragaje ko zikomeje guteza ibibazo byinshi ku baba bazinyweye.

Ati ' Biriya bihano byashyizweho ni ukugira ngo duce intege ibyo byuho byatumaga abaturage bagwa mu ngeso mbi zo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n'abakora ibintu bitemewe byangiza imibereho y'abaturage bigatwara n'ubuzima bwabo. Rero turizera ko ari uguca intege ibyo byuho, duce intege abakora iyo mirimo mibi itemewe irimo n'ubucuruzi budakurikije amategeko. Byagaragaye ko mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba usanga ibyo byaha birimo kandi bishobora guteza akaga abaturage ba Kirehe.''

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Iburasirazuba iherutse gutangaza ko inzoga zitujuje ubuziranenge mu mwaka umwe zatumye abantu 300 bahuma abandi 20 bicwa nazo.

Kuva uyu mwaka watangira mu turere twose hatangijwe ubukangurambaga bwo gushakisha no kumena izi nzoga bamwe mu bazikoraga barafungwa abandi baratoroka, gusa nubwo bimeze bityo kuri ubu haracyagaragara abantu benshi bishwe na zo abandi bajyanwa kwa muganga.

Abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bagiye kujya bacibwa ibihumbi 500 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-abakora-inzoga-zitujuje-ubuziranenge-bagiye-kujya-bacibwa-y-ibihumbi-500

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)