Umuhanzi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyinguwe mu marira menshi.
Gogo uheruka kwitaba Imana aguye muri Uganda aho yari yagiye mu ivugabutumwa, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Munini.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2025 witabiriwe n'abahanzi bo muri Uganda yari yagiye gutaramira aho banashyikirije umuryango we bakusanyije.
Bishop Nyirimpeta Anastace wari watumiye Gogo kujya kuririmba muri Uganda, yasezeranyije umuryango we ko azakomeza kuwuba hafi kuko umwana wabo yamugiriyeho umugisha. Yavuze ko mu giterane yari yatumiyemo uyu muhanzi ari cyo cya mbere yabonyemo abantu benshi.
Binyuze muri perezida wa Chorale Umucyo yo muri Angilikani ari nayo Gogo yaririmbagamo, yavuze ko babuze umuntu w'ingenzi cyane kuko ari ubwo yari ageze igihe cyo gukorera Imana.
Musoni Bernard, se wa bi wa Gogo yashimiye abantu baje kubatabara, avuga ko umuryango wabo ubuze umuntu w'ingenzi wajyaga ubafasha mu kubasengera.