Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabugenge mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki, uyu mugabo akaba yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025.
Tariki ya 3 Nzeri 2025 ni bwo abagabo babiri bashwaniye mu kabari bapfuye umugore wagakoragamo. Icyo gihe umwe muri bo ngo yahise ahigira kuzahemukira mugenzi we akamukorera ikintu kizamubabaza cyane.
Nyuma y'icyumweru tariki ya 10 Nzeri, undi yarabyutse asanga insina zirenga 100 zari ziri mu rutoki rwe zose ziri hasi zatemaguwe, ahita atanga ikirego. Uwo mugabo bari bafitanye ibibazo ngo yahise atangira kwihishahisha kugeza ubwo ku wa Kane atawe muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gitoki, Mayunzwe Pierre Claver, yabwiye IGIHE, ko uwo mugabo watawe muri yombi akekwaho gutema izo nsina kubera amagabo yabwiye mugenzi we ubwo bari bari mu kabari, ikindi ngo cyatumye akekwa ni uburyo izo nsina zigitemwa yabanje kwihishahisha kugeza ubwo atawe muri yombi.
Ati 'Ni ibintu bitari iby'i Rwanda, gutema insina nyinshi kuriya kandi zari kuzavaho ibitoki, rero twamufashe tumushyikiriza RIB kugira ngo ikomeze iperereza nibasanga yarabikoze abihanirwe. Abaturage turabasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane. Mu gihe bibaye hari inzego z'ubuyobozi kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagari ndetse no ku Murenge nta mpamvu yo kwihorera cyangwa ngo ukore ibyaha.''
Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bafite inama n'abaturage bo mu Mudugudu wa Ryabugenge mu rwego rwo kubasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera mu gihe iperereza rigikomeje.


