Uwase Carine usigaye ukundana na The Major umucuranzi wa 'Guitar Solo' wamenyekanye muri Symphony Band, yamuhundagajeho imitoma mu gihe yizihiza isabukuru ye y'amavuko.
Ejo hashize The Major yizihizaga isabukuru ye y'amavuko maze umukunzi we Carine Uwase amuhundagazaho imitoma.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati 'isabukuru nziza kuri wowe unyuzuza. Ni The Major, ndagukunda ubuziraherezo.'
Yakomeje agira ati 'uzahora iteka uri umuntu nkunda cyane, ugire umunsi mwiza nk'uko na we uri.'
Uwase Carine yamenyekanye mu myidagaduro muri 2019 ubwo rutahizamu Issa Bigirimana wakiniraga APR FC yamwambikaga impeta ya fiançailles ariko muri 2022 Issa Bigirimana akerura ko batandukanye.
Muri uwo mwaka ni nabwo hagiye hanze amakuru y'urukundo rwa Carine na The Major uheruka gusohora indirimbo yise 'Downtown', ahishura ko yayikoreye umukunzi we, Uwase Carine bamaranye imyaka itanu.
Nubwo Carine yambitswe impeta na Issa Bigirimana muri 2019, we yatangiye gukundana na The Major muri 2020, ibintu uyu muhanzi yavuze ko atari azi ib'urukundo rwe na Issa Bigirimana.