Haciwe inkoni izamba? Sahabo na Gueulette mu muryango ugaruka mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko abantu badakwiye kuzatungurwa no kubona Hakim Sahabo na Samuel Gueulette mu bakinnyi b'Ikipe y'Igihugu izifashisha ku mukino wa Benin na Afurika y'Epfo mu gihe umutoza Adel Amrouche yari yaraciye iteka ko atazongera kubahamagara.

Umutoza w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Adel Amrouche muri Kamena 2025 nibwo yavuze ko mu gihe akiri umutoza w'Amavubi atazongera guhamagara Hakim Sahabo wa Standard de Liège mu Bubiligi, Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière na yo yo mu Bubiligi ndetse na Rafael York wa Oddevold muri Sweden.

Hari nyuma yo kutishimira ko Rafael York na Hakim Sahabo batitabiriye ubutumire bw'Ikipe y'Igihugu Amavubi kandi yabahamagaye mu gukina imikino ya gicuti na Algeria yabaye muri Kamena 2025. Samuel Gueulette we bivugwa ko we yagiranye ikibazo n'umutoza wungirije Eric Nshimiyimana.

Mu mikino iheruka ntabwo aba bakinnyi bose bahamagawe, gusa perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuze ko hari ibyo batazihanganira cyane mu mihamagarire ko nta bakinnyi bagomba kuba ibicibwa mu ikipe y'igihugu.

Bivugwa ko yicaranye n'umutoza bakaganira buri kimwe kerekeye aba basore ndetse akemera kuva ku izima ku buryo bashobora no guhamagarwa mu mikino isoza Itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 u Rwanda ruzakinamo na Benin na Afurika y'Epfo mu kwezi gutaha. Yemereye perezida wa FERWAFA ko mu gihe bazaba bari ku rwego rwiza abifuzaho azabahamagara nta nzika z'ibibazo byo hanze y'ikibuga.

Hakim Sahabo na Samuel Gueulette bashobora guhamagarwa



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11958

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)