Kigali itoshye mu byishimiwe n'Igikomangoma Albert II wa Monaco - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikomangoma Albert II uri no mu batanze ibihembo ku batsinze muri Shampiyona y'Isi y'Amagare yabwiye RBA ko icya mbere ashima ari uburyo u Rwanda rwateguye neza iryo rushanwa ryari ribereye muri Afurika bwa mbere rikagenda neza cyane.

Yavuze ko bishimangira ubushobozi bwarwo mu kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga ariko avuga ko ikirenze ibyo yanyuzwe cyane na politiki y'igihugu mu kurengera ibidukikije.

Ati 'Naganiriye na Perezida Paul Kagame ku byerekeye ibidukikije mushimira cyane uruhare rwe n'u Rwanda muri rusange mu kurwanya ihumana ry'ikirere. Na twe muri Monaco twahagaritse ikoreshwa iry'ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rero hari byinshi duhiriyeho.'

Igikomangoma Albert II kandi yanyuzwe n'uburyo kurengera ibidukikije byuzuzanya n'isuku hose mu buryo bufite umurongo uhamye kandi bwamaze kuba umuco.

Ati 'Umuntu arabibona cyane kuva ku kibuga cy'indege kugera rwagati mu Mujyi wa Kigali abona Kigali ikeye kandi itoshye. Ni ibintu bigaragarira buri wese kandi hari n'ibikorwa bitandukanye bishishikariza abantu kurwanya umwanda n'ahandi bikorwa ariko hano ubona bifite umurongo uhamye kandi byabaye nk'umuco ndetse ubona abantu baba bishimiye kubikorera hamwe.'

Igikomangoma Albert II kandi yongeyeho ko asanga uwo murongo u Rwanda rwafashe uzashinga imizi kuko abaturage barwo benshi bari mu myaka y'urubyiruko ku buryo bazabikurana bikaba umuco.

Igikomangoma Albert II wa Monaco yahembye Magdeleine Vallieres watsinze isiganwa ry'abagore muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025
Igikomangoma Albert II wa Monaco, yashimiye Perezida Paul Kagame ku muhate washyizwe mu kurengera ibidukikije n'isuku



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-itoshye-mu-byishimiwe-n-igikomangoma-albert-ii-wa-monaco

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)