Camarade agiye kugezwa imbere y'Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wahoze ari FERWAFA ejo nibwo azagezwa imbere y'Ubushinjacyaha aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha birimo, kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano azatangira kuburana ejo ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangarije IGIHE ko urubanza rwe ruzaba ku wa Gatanu, hagamijwe kugaragaza niba ashobora gukomeza gukurikiranwa ari hanze cyangwa afunzwe by'agateganyo.

Kalisa yatawe muri yombi ku wa 4 Nzeri, ubwo hakorwaga iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Nyuma y'iryo perereza, dosiye yaratunganyijwe yoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 9 Nzeri 2025, na bwo nyuma yo kuyisuzuma buyiregera urukiko.

Ingingo ya 10 y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n'Amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n'ingingo ya 276 y'Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Iyo abihamijwe n'urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni mu gihe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu kugera kuri irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko kandi riteganya ko ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa bidasaza bityo igihe cyose ibimenyetso byagaragarira nta cyatuma umuntu adakurikiranwa hatitawe ku gihe yaba yarabikoreye.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11884

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)