Ababyaza umusaruro ibiti beretswe ko ibibazo byabo byakemukira mu gushyira hamwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabisabye ku wa 17 Nzeri 2025, mu nama yahurije hamwe abikorera, inzego za leta ndetse n'Ihuriro ry'Abakora mu Ruhererekane Nyongeragaciro rw'Imbaho (RWVCA) igamije kwiga ku iterambere ry'uru rwego rw'ibiti n'ibibikomokaho.

Umujyanama mukuru mu bya tekiniki muri MINICOM, Dr. Alex Kabayiza, yavuze ko ibibazo biri muri uru rwego bizwi, ariko bigoye ko bafashwa kuko bamwe basa nk'abakora ku giti cyabo naho abandi bakaba bari mu ihuriro.

Ati 'Aba bantu bakora byiza kandi bikomeye, ari ibiti ndetse n'ibibikomokaho, ariko kubimenyekanisha biracyari hasi, rero mu biganiro twagiranye twemeranyije ko icya mbere ari ukwishyira hamwe ni byo bibaha imbaraga, kuko ibibazo bafite mu byukuri ibyinshi byakemuka ari uko bakomeje gukorera hamwe.'

Yakomeje avuga ko ibibazo birimo nk'ikoranabuhanga, umuriro w'aho bakorera, imicungire mibi y'udukiriro, n'ibindi byose bizwi ariko bitakemuka batari hamwe nk'abakora umwuga umwe.

Ati 'Icyo twabasabye ni kwishyira hamwe kugira ngo aho bakorera, ikoranabuhanga bakeneye, ubumenyi. Iyo bagiye hamwe nibwo n'ubufasha babonye n'imbaraga bafite bikoreshwa neza. Ikindi ni mu micungire y'udukiriro ubona ko bitaranoga neza, ariko nka minisiteri ibifite mu nshingano, tubifite muri gahunda ko tugomba gushyiraho amabwiriza y'imicuringire y'udukiriro.'

Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko iyo abakora umwuga umwe byoroha kubafasha ndetse ko abagize iri huriro bo batangiye guhugurwa ku bijyanye n'uburyo bakongera umusaruro w'ibyo bakora.

Ati 'Tumaze igihe kitari gito tubahugura mu bijyanye no gutunganya imbaho, tubaha amahugurwa atandukanye mu bijyanye no gukoresha imashini, ndetse no kumenya uko bagomba gucunga amashyamba n'ibindi byose. Mu byukuri aho bamaze kugera harashimishije n'ubwo hakiri byinshi byo kubatoza bakagera ku rwego twifuza.'

Yakomeje avuga ko byabafashije kumenya ikoranabuhanga ryihutisha imirimo yabo ririmo imashini zibaza, iziringaniza n'izindi.

Ati 'Hari imashini bagiye bahabwa zikoresha ikoranabuhanga rigezweho, rituma bakora ibicuruzwa byinshi kandi neza. Bwa buryo bwa gakondo barimo baragenda babuvaho basingira imikoreshereze y'ikoranabuhanga rigezweho.'

Abagize iri huriro bavuze ko ibibazo byinshi byagiye bikemuka ariko hakiri ikibazo cy'ubutaka bwo guteraho amashyamba kuko isoko ry'imbaho ari rinini nyamara aho kuzikura ntaho, nk'uko Karemera Abdul Rahaman, Umuyobozi w'inama y'umutegetsi ya RWVCA yabivuze.

Ati 'Ibibazo bisigaye si byinshi ariko ikinini gihari ni kutagira aho guhinga amashyamba kandi ikoreshwa ry'ibiti ari ryinshi. Umusaruro uragaragara ariko aho tubikura ni hato.'

Yakomeje avuga ko leta yabafasha kubona ubutaka bwo guhingaho amashyamba akorwamo imbaho, kuko amenshi ari ay'abaturage ku giti cyabo, kandi nayo asarurwa adakuze kubera gushaka inkwi n'amakara yo gucanisha.

Muri iyi nama kandi hahembwe imishinga myiza irengera ibidukikije, ikoresha ikoranabuhanga ndetse irimo udushya, aho uwa mbere wahawe arenga miliyoni 2 Frw.

Iyi nama yateguwe na NIRDA, ku bufatanye na RWVCA na GIZ, ndetse izajya itegurwa buri mwaka.

Abakora mu rwego rw'ibiti n'ibibikomokaho biyemeje gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo by'ibibazo biri muri urwo rwego
Inzego za leta, iz'abikorera ndetse n'abakora mu ruhererekane rw'ibiti n'ibibikomokaho bari mu nama igamije kwiga kw'iterambere ry'uru rwego
Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko abari muri uru rwego bishyize hamwe babashije no guhabwa amahugurwa
Karemera Abdul Rahaman, Umuyobozi w'inama y'umutegetsi ya RWVCA, yavuze ko ikibazo gisigaye gihangayikishije ari kutagira ubutaka buhagije bwo guhingaho amashyamba
Umujyanama mukuru mu bya tekiniki muri MIMICOM, Dr. Alex Kabayiza, yavuze ko ibibazo biri mu rwego rw'ububaji, gutunganya imbaho n'ibizikomokaho bizakemuka ari uko abarukoramo bishyize hamwe
Inzego za leta n'izabikorera zungurana ibitekerezo ku buryo urwego rwo kubyaza umusaruro ibiti rwatera imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyaza-umusaruro-ibiti-beretswe-ko-ibibazo-byabo-byakemukira-mu-gushyira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)