Ntwari Fiacre yashimagije umutoza Adel Amrouche #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntwari Fiacre yatangaje ko umutoza w'ikipe y'igihugu Adel Amrouche ari umutoza mwiza wamugiriye icyizere no mu bihe bidashoboka.

Aganira n'ikinyamakuru FAR Post, Ntwari Fiacre yavuze ko Adel Amrouche ari umuntu udasanzwe kuko kuva yaza nta mukino n'umwe arakinira ikipe ye ariko yakomeje kumwizera akomeza kuba umunyezamu wa mbere.

Ati "ndatekereza umutoza arimo kumfasha cyane kuko kuva yaza, ntabwo ndakinira ikipe yanjye."

Yakomeje avuga ko atari ibintu byoroshye kuri buri mutoza kuba yakwizera umukinnyi umaze amezi 4 adakina.

Ati "ntabwo byoroshye kuri buri mutoza kuvuga umunyezamu adakina ukwezi kumwe cyangwa amezi 4. Ni ikibazo. Ndamushimira icyizere amfitiye."

Yakomeje avuga ko yakomeje kumutera imbaraga amubwira ko nubwo adakina ariko ari we munyezamu we wa mbere.

Ati "yakomeje kuntera imbaraga, andemamo icyizere ambwira ko nubwo ntakina mu ikipe yanjye ariko mu ikipe y'Igihugu uri umunyezamu wa mbere."

Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs muri Afurika y'Epfo, yavuze ko ubu intego ari ukujya mu gikombe cy'Afurika cya 2027, imikino y'Igikombe cy'Isi cya 2026 irimo kubatyaza ndetse no kumenya uko umutoza ashaka ko bakina.

Ntwari Fiacre yavuze yashimiye cyane umutoza Adel Amrouche
Adel Amrouche yagiriye icyizere Ntwari Fiacre



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11883

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)