Banki ya Kigali yifatanyije n'Abanyarwanda kwishimira imyaka 20 ishize hatangijwe 'Kwita Izina' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Banki ya Kigali imaze igihe ari umuterankunga w'iki gikorwa, igaragaza ko byerekana ko icyerecyezo cy'u Rwanda cyo kurengera ibidukikije ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima bihura n'intego zayo.

Gutera inkunga uyu muhango biri mu murongo mugari wa Banki ya Kigali wo kubungabunga ibidukikije no kwifatanya mu iterambere ry'u Rwanda binyuze muri gahunda izwi nka Nanjye ni BK.

Banki ya Kigali kandi igira uruhare mu guteza imbere abaturage, gutera inkunga imishinga ibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kubungabunga amashyamba no gutanga amahirwe y'iterambere ku miryango ituriye hafi ya Pariki y'Ibirunga.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko bizera ko gufata neza ubutunzi bw'u Rwanda ari ukubungabunga no gutegura ahazaza heza harwo.

Ati 'Gushyigikira umuhango wa Kwita Izina byerekana uburyo turajwe ishinga no kurengera ibidukikije, guteza imbere abaturage no guharanira ishema ry'igihugu cyacu.'

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b'ingagi 397, ni bo bamaze guhabwa amazina.

Kugeza uyu munsi kandi umubare w'ingagi wariyongereye uva kuri 880 wariho mu 2012, urenga 1063 ubu.

Banki ya Kigali imaze imyaka 69 iha serivisi z'imari abayigana. Ifite abakiliya barenga miliyoni iha serivisi mu buryo butandukanye bubafasha kwiteza imbere.

Imaze kwegukana ibihembo bitandukanye. Mu myaka ya 2021, 2024 na 2025 yagizwe banki yahize izindi mu Rwanda bihembo bizwi nka 'Euromoney Awards for Excellence'.

Ibi bihembo bihabwa banki n'ibigo by'imari ku Isi biba byarahize ibindi binyuze mu guhanga udushya mu mezi 12 aba ashize.

Global Finance Magazine iherutse gutangaza ko mu 2025 Banki ya Kigali yabaye banki yahize izindi mu Rwanda, biba ku nshuro ya gatanu.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, mu bitabiriye umuhango wo kwita abana b'ingagi amazina
Banki ya Kigali yishimira ko igikorwa cyo kwita abana b'ingagi amazina ukomeje gutera imbere babigizemo uruhare
Banki ya Kigali imaze igihe iri mu baterankunga bakomeye mu gikorwa cyo kwita abana b'ingagi amazina



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwishimira-imyaka-20-ishize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)