Nyuma yo kunganya na KMC 1-1 APR FC yageze muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup iyoboye itsinda B n'amanota 7 inganya na KMC bakinaga.
APR FC yakinaga umukino usoza itsinda rya B muri CECAFA Kagame Cup aho yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ihite ibona itike ya 1/2.
Ntabwo KMC igice cya mbere yigeze iha akazi APR FC wabonaga nubwo yaburaga abakinnyi nka Ouattara na Dauda ariko yayirushaga.
Abarimo Memel Raouf Dao, Togui Mel na Kiwanuka tutibagiwe na Lamine Bah bagiye babona amahirwe ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.
Ku munota wa 40, APR FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Niyigena Clement ku mupira w'umuterekano wari utewe na Bugingo Hakim.
Mu gihe APR FC yari ikiri mu byishimo, KMC yabonye amahirwe ihita iyabyaza umusaruro ku munota wa 44. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.
Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye umukino warangiye ari 1-1.
APR FC na KMC ziyongereye kuri Singida Black Stars yamaze kubona itike, hategerejwe indi kipe izava mu itsinda C.