Abanyamadini baba icyuho cy'ibyaha by'iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba batabizi? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu biganiro byahuje RGB n'abayobozi bahagarariye Imiryango itaru iya Leta ishingiye ku myemerere, yigaga kuri politiki yo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba mu madini n'amatorero, ku wa 17 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko Imiryango ishingiye ku myemerere iri mu nzego zifitiwe icyizere cyinshi, bityo ko igomba gushyirwamo imbaraga mu kwigishwa uburyo bwo kwirinda ibyaha kugira ngo itazaba ikiraro abagizi ba nabi bifashisha mu kugera ku ntego zabo.

Yagize ati'Amadini n'amatorero ni urwego rwizerwa cyane ni yo mpamvu basabwa kujya bakora ubugenzuzi ku bo bakorana nk'abaterankunga hakarebwa niba badasanzwe batera inkunga ibikorwa by'iterabwoba, kubanza kumenya imyitwarire yabo n'ibikorwa byabo. Hari kandi abaza nk'incuti bakanga ko bagirana amasezerano y'imikoranire aho ubwaho hashobora kuba harimo ikibazo, niyo mpamvu bagomba kumenya amakuru yabo umunsi ku wundi.'

Ku bijyanye n'uburyo bwo kwirinda kugwa mu mutego w'iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba batabizi, Dr. Uwicyeza yashishikarije abahagarariye amadini n'amatorero ko bakwiye kugira impungenge no kumenya neza inkomoko y'impano n'inkunga bahabwa n'abafatanyabikorwa cyangwa imiryango itandukanye.

Agira ati'Abahagarariye amadini n'amatorero bakwiye guterwa impungenge no kumenya neza inkomoko y'impano n'inkunga bahabwa z'amafaranga, kandi bagashyiraho uburyo bwizewe bwo kwakira no kohererezanya amafaranga hifashishijwe ibigo by'imari byemerewe gukorera mu Rwanda hirindwa kwakira amafaranga mu ntoki kuko baba batazi inkomoko yayo n'icyo agamije.'

Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutasi mu by'imari (FIC), Iyabuze Qswald Christian, yavuze ko mu igenzura ryakozwe mu 2018 mu Rwanda, ryagaragaje ko imiryango itari iya Leta ari yo ifite ibyago byinshi byo kwisanga muri ibi byaha, agaragaza ko iyi politiki yo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba izafasha iyi miryango kugira amakuru no kujya yikorera ubugenzuzi ubwayo.

Yagize ati 'Izi ngamba ntizishyirwaho kugira ngo tunanize amadini n'amatorero. Hagamijwe gufasha amadini n'amatorero gushyira mu bikorwa iyi politiki no kungurana ibitekerezo ku bijyanye no gukorera mu mucyo hirindwa kwisanga mu byaha batabizi.'

Mufti wungirije w'u Rwanda, Sheikh Mushumba Yunusu, yagaragaje ko nk'abanyamadini basanga hari icyuho mu bijyanye no kwirinda kwisanga mu bikorwa byo gutera inkunga iterabwoba n'iyezandonke, agaragaza ko bagiye kuba maso.

Agira ati 'Twabonye ko mu madini yacu hashobora kugaragara bamwe mu badafite imigambi myiza nk'abashobora guhungabanya umutekano w'igihugu, dusanga rero dukwiye kuba maso nk'izindi nzego zose z'igihugu tugafatanya mu rwego rwo kurinda umutekano wacu muri rusange.'

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Uwicyeza Picard yasabye abanyamadini kugira amakenga ku nkunga bahabwa n'abo hanze
Abahagarariye amadini n'amatorero bibukijwe kujya bakora ubugenzuzi ku mpano n'inkunga bahabwa no ku babibaha
RGB yasabye amadini n'amatorero kurwanya iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba bubahiriza amategeko mu hagamijwe gukorera mu mucyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-baba-icyuho-cy-ibyaha-by-iyezandonke-no-gutera-inkunga-iterabwoba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)