Rayon Sports nayirebaga kubera Muhire Kevin - Khalid Aucho akigera i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugande ukinira ikipe ya Singida Black Stars, Khalid Aucho yavuze ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports bazakina kuko Kevin Muhire watumaga ayireba yayivuyemo.

Ni nyuma yo kugera i Kigali aho baje gukina na Rayon Sports mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025.

Kapiteni wa Singida Black Stars, Khalid Aucho ubwo yari abajijwe niba hari icyo azi kuri Rayon Sports yavuze ko ubu ntacyo kuko yajyaga ayireba kubera inshuti ye Muhire Kevin.

Ati "Muhire Kevin muramuzi, ni inshuti yanjye, najyaga nkurikira Rayon Sports kubera we ariko ubu nta byinshi nyiziho ariko mpora numva ko ari ikipe nziza."

Yavuze ko kandi ubwo kuri Azam TV bamaze kwegukana CECAFA Kagame Cup yavugaga ko yari yasabye abasore kwegukana CECAFA Kagame Cup mbere yo kwandika amateka bajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup atari ashatse kuvuga ko amakipe bazahura yoroshye ngo ni yo ntego ya bo.

Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye kandi bayubaha kimwe n'indi kipe bazahura baramutse bagize amahirwe yo gusezerera Rayon Sports.

Khalid Aucho yavuze ko nta byinshi azi kuri Rayon Sports
Muhire Kevin ni umwe mu batumaga Khalid Aucho areba Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11878

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)