Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, aho Minisiteri yagaragaje ko muri rusange umusaruro wavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro byose ari mwiza.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko impamvu aya manota atangajwe mu gihe abandi banyeshuri bataratangira ari ukugira ngo abatsinzwe bazasubiramo bazatangirane n'abandi, ndetse n'abatsinze batazatakaza umwaka batarajya muri kaminuza.
Ati 'Ubundi aya manota yajyaga atangazwa nko mu kwezi kwa 11 cyangwa ukwa 12, ibyo rero bigatuma hari abana basibiye batabasha gutangirana n'abandi, cyangwa se abana batsinze batashoboye gutangirana n'abandi muri kaminuza.'
'Impamvu dutangaza amanota uyu munsi mbere yuko n'amashuri atangira, bizafasha abanyeshuri, ari abatsinze bakajya muri za kaminuza kugira ngo be guta umwaka, cyangwa se ari n'abatashoboye gutsinda bakaba basubiramo icyon gihe na bo baba bafite umwanya uhagije kugira ngo bashobore gutangirana n'abandi amasomo.'
Mu banyeshuri bigaga uburezi rusange, hiyandikishije 61.942 hakora 61.737; muri bo abatsinze ni 83,8%.
Mu bigaga Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36.141 hatsinda 35.393 bahwanye na 98%.
Mu banyeshuri bigaga amasomo mbonezamwuga 8.222 ni bo biyandikishije, hakora 8.201, muri bo abatsinze ni 89,8%.
Abanyeshuri 438 bigaga Ubuforomo bose baratsinze, mu gihe 3.829 bigaga muri TTC abatarabashije kugira 50% asabwa ari barindwi gusa, na ho abigaga icungamutungo (accountant) 3.916 muri bo abatsinzwe ni 825.
Uko abanyeshuri batsinze ukurikije amasomo bigaga, ni uko mu 41.182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81,45%; abigaga ubumenyamuntu 10.091 hatsinze 90,78%; na ho mu bigaga indimi 10.410 hatsinze 86,1%.
Muri uyu muhango, abanyeshuri bahize abandi mu byiciro bitandukanye bashimiwe bahabwa ibihembo.
Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu bigaga Siyansi yabaye Arengerwe Merci Alliance wigaga muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, yagize 96,06%; mu bigaga ubumenyamuntu, uwabaye uwa mbere ni Kagemana Jean Lambert wigaga muri ES Cyabingo muri Gakenke, yagize 95,73%; ni mu gihe mu bize indimi uwabaye uwa mbere ari Mugisha Abayo Jennifer wigaga muri College du Christ-roi i Nyanza wagize 93,49%.
Uturere twarushije utundi gutsindisha, harimo Kayonza yatsindishije ku rugero rwa 96,9%, Kirehe 95,6%, Rulindo 94,9%, Ngoma yatsindishije ku rugero rwa 93,8%, naho Nyamasheke yatsindishije kuri 93,6%.
Uturere twaje inyuma mu gutsindisha, turangajwe imbere na Kamonyi yatsindishije kuri 85%, Nyarugenge yatsindishije kuri 87,1%, Gatsibo, Rutsiro na Karongo, zatsindishije kuri kuri 88,6%.














