Abahembera urwango nka Victoire Ingabire bifuza imvururu mu Rwanda mu gusigasira agaciro kabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi mike ishize, Abanya-Kigali batunguwe n'amashusho y'abajura batatu bari bitwaje umuhoro, bari guhohotera umugore.

Mu gihe twatekerezaga ko nta gishobora kuduhungabanya mu mujyi utekanye kurusha indi yose muri Afurika, ndetse ukaba umwe mu mijyi itekanye ku Isi, abicanyi batatu bagaragaye barimo gutema umugore kugira ngo bamwibe telefoni ye.

Icyo natekerejwe bwa mbere ni [ukwibaza]: Ese haricyari abantu bagendana imihoro mu 2025 muri Kigali?

Buri mwaka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barahohoterwa ndetse bakicwa hakoreshejwe imihoro, uburyo budatandukanye n'ubwakoreshejwe muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bikorwa biganisha ku bugizi bwa nabi ntaho bihuriye no gushaka amaramuko kw'ababigiramo uruhare. Abicanyi kenshi usanga ari abaturanyi cyangwa abandi bantu bari baziranye, rimwe na rimwe bakaba banakora umwuga umwe.

Mu myaka ibiri ishize, hari amashusho y'umumotari yafashwe kuri camera, ari guhohotera umugore w'inzirakarengane. Impuzandengo y'amafaranga yinjizwa n'umumotari iri hagati y'ibihumbi 300 Frw n'ibihumbi 800 Frw ku kwezi. Aya ntabwo ari amafaranga make.

Ubushake bw'abamotari mu kwishobora mu byaha buterwa n'abakwirakwiza imvugo z'urwango nka Ingabire Victoire bahinduye [abamotari] ibikoresho, bakaba ari bo batoranyamo abo bashobora mu bikorwa byabo bibi.

Uyu munsi, Ingabire ari muri gereza kubera guhuza urubyiruko rw'Abanyarwanda yita 'Abahutu' atagamije kubashishikariza kwitabira amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, gukora imishinga cyangwa gukorana n'ibigo by'imari nk'imirenge SACCO.

Yahaye akazi umucanshuro wo mu Burasirazuba bw'i Burayi kugira ngo yigishe urwo rubyiruko uburyo bwo guteza akavuyo, guteza imvururu ndetse n'uko bakora iterabwoba ryo mu mijyi, mu bikorwa byaberaga iwe mu rugo mu gihe cy'ibyumweru.

Kugira ngo abashe kubona urubyiruko ashora muri ayo mahugurwa, ari narwo rwamutanze kuri Polisi, yabanje kurwumvisha ko rwimwe uburenganzira. Ati 'Ikandamizwa ryanyu ntabwo rigaragarira amaso, niyo mpamvu mutarizi, ariko mu by'ukuri murakandamizwa, kubera ubwoko bwanyu.'

Iyo Ingabire aza kuba atewe impungenge n'urubyiruko rukandamizwa, yakabaye yaratangije umuryango utegamiye kuri leta afatanyije n'abamushyigikiye bari mu Buholandi, akarwigisha uko bakora imishinga iciriritse.

Yakabaye yarabigishije ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu, demokarasi, no kubaka amahoro arambye. Yakabaye yarasabye inkunga mu Banyaburayi bamufasha, akubaka isomero cyangwa ikibuga cya basketball. Aho gukora ibyo byose byagira akamaro, urubyiruko rwagiwe iwe rwahasanze inzobere mu by'iterabwoba.

Izina ryahawe iyo 'operasiyo' [naryo rifite igisobanuro kigayitse]. Iryo zina ni: 'Shira ubwoba udahungetwa ugahungeta'. Iyi ni imvugo ijimije, igaragaza abantu bamwe nk'abagizwe abacakara, nta gushidikanya ko nayo yacurijwe muri laboratwari z'i Burayi.

Imvugo za Guverinoma iyobowe na FPR ni imvugo zitera imbaraga, kimwe n'amazina y'abantu na gahunda zayo. Nta muntu n'umwe FPR yise 'Umuhungetwa.' Nta muntu ufite ubwoba [bw'uko yahabwa iryo zina]. Abantu bahabwa amazina nka Intore, abanyamuryango, abatsinzi, intwari n'andi mazina meza.

Guhanganisha rubanda n'ubuyobozi bwabo (Reversed panopticism)

Imiryango itegamiye kuri leta yo mu Burengerazuba bw'Isi, ikunze kutubwira (Abanyarwanda) ko twakanzwe ndetse tubaho mu buzima bw'ubwoba. Ubu butumwa bakunda kubugarukaho cyane ku buryo koko hari igihe dushobora kugira ubwoba bw'ikiremwa kiri hejuru yacu, kidutera ubwoba.

Mu gitabo Discipline and Punish cyanditswe na Michel Foucault mu 1975, yakoresheje uburyo buzwi nka 'Prison Panopticon' bwatekerejwe na Jeremy Bentham, mu gusobanura 'Panopticism.'

Ubu ni uburyo bwo kugenzura rubanda, aho bagenzurwa binyuze mu kubatata, cyangwa gutekereza ko babikorerwa, biganisha ku kwitwara neza.

Foucault yavugaga ku bihugu usanga bishyira imbaraga mu kugenzura ubuzima bw'abaturage (Police State) ariko kuri iyi nshuro, ibinyamakuru by'i Burayi, inteko zishinga amategeko, abakwiza imvugo z'urwango bose bafatanyiriza hamwe mu gukwirakwiza ubutumwa bugamije gutera ubwoba Abanyarwanda, mu rwego rwo gushaka uburyo bwo guteza akavuyo mu Rwanda.

Buri munsi twumva imvugo zivuga ko U Rwanda ni nk'ikirahure. Inyuma y'inyubako zibengerana, Umujyi utoshye n'isuku ku mihanda no ku bantu, hari ugukandamizwa (bikunze kuvugwa n'ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bwo Hagati) ndetse n'inzara.

Ibi bigamije kugaragaza u Rwanda nk'igihugu kigaragaza isura itari yo. Nyamara u Rwanda ruvugwa nabi gutyo, ni igihugu cya kabiri kiyobowe neza muri Afurika mu 2025, aho hafi y'abaturage bose bafite ubwisungane mu kwivuza, uburezi bukaba ubuntu, abaturage bagafashwa kubona inzu zo kubamo, hejuru ya 85% bakaba bafite amashanyarazi ndetse n'icyizere cyo kubaho kikaba kiri hejuru.

Icyo abarimo Ingabire Victoire bagamije ntabwo ari ugufasha abo Banyarwanda byitwa ko bakandamijwe, ahubwo ni ukubakoresha mu rwego rwo gusubiza inyuma ibyagezweho n'Abanyarwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.

Ikiri inyuma y'imvugo y'uko abaturage bashonje

Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukoreshwa na bamwe mu bagize sosiyete Nyarwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abayikwirakwiza baba bihisha mu mutaka wo kuvuga ko abantu bashonje.

Mu busanzwe, ntabwo bikwiriye ko Umunyarwanda mukuru avugira mu ruhame ko undi muntu ashonje, ndetse ntabwo kugaburira abaturage ari inshingano za leta, cyane cyane mu ngingo z'imiyoborere myiza za FPR.

Umunyarwanda akwiriye guhabwa ubushobozi bwo kubona inyungu imushoboza kwiha iby'ibanze akeneye, akagira ubushake bwo gukora, akatekereza, akazava mu cyiciro cy'ubukene.

Intego za Ingabire Victoire ntabwo ari ukubohora Abanyarwanda, cyangwa se Abahutu.

Icyo agamije ni ukubagumisha mu mitekerereze y'uko bakandamijwe bikozwe n'icyo yita Guverinoma iyobowe n'Abatutsi (nk'uko ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi bikunze kubivuga). Atekereza ko ubwo ari bwo buryo ashobora gusobanura uruhare rwa nyina, se n'umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibihugu byo mu Burayi biramushyigikira mu gusubiza inyuma Abanyarwanda. Niba Abanyarwanda badashonje cyangwa ngo babe bakandamizwa, ni gute babona uburyo bwo kwivanga mu mibereho yabo?

Ubutumwa batanga, imvugo bakoresha, abazikwirakwiza ndetse n'ibindi bakora mu Karere k'Ibiyaga Bigari bihamaze igihe, kuko byatangiye mu mpera z'imyaka ya 1950.

Ubu izo mvugo uzisanga hose mu Burasirazuba bwa RDC mu bagize umutwe w'iterabwoba wa FLDR, Wazalendo ndetse na Monusco, mu bafitanye isano n'abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Burengerazuba bw'Isi, kandi bose bagahurira ku kugirana isano na Victoire Ingabire ndetse n'abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'i Burayi bishyurwa na Felix Tshisekedi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahembera-urwango-nka-victoire-ingabire-bifuza-imvururu-mu-rwanda-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)