Urukundo rw'Abanyarwanda kuri Perezida Kagame n'umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa: Ambasaderi Gao twaganiriye (video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 29 Nyakanga 2025, ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Gao muri Village Urugwiro, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bibona neza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda ndetse mu myaka itanu ishize, iki gihugu ni cyo cyaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda.

Nko mu 2024, ishoramari rituruka muri icyo gihugu ryinjira mu Rwanda ryari miliyoni 460$, aho bwarushije iryaturutse mu Buhinde ringana na miliyoni 445$.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Amb. Gao yavuze ko zimwe mu ntego ze ari ugukomeza gushimangira umubano n'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bushinwa.

IGIHE: Ubwo wagirwaga Ambasaderi, wari ufite ishusho ki ku Rwanda?

Amb. Gao: Ni ishema rikomeye kugirwa Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda. Mbere yo kuza hano, nta byinshi nari nzi kuri iki guhugu.

Gusa hari byinshi nagiye mbona ku mbuga nkoranyambaga mu Bushinwa byerekeye u Rwanda birugaragaza neza. Ibyo byose ni ikimenyetso cy'urukundo n'ubucuti abaturage b'u Bushinwa bafitiye Abanyarwanda.

Ubu maze hafi ibyumweru birindwi mba mu Rwanda, kandi buri munsi ngenda mbona udushya. Iki gihugu gifite imiterere idasanzwe, ikirere cyiza, isuku n'umutekano na byo ni nta makemwa. Umuco na wo urihariye cyane.

Nashimishijwe no kwitabira igikorwa cya Car Free Day kiba mu mpera z'icyumweru, nshaka no kuzitabira Umuganda umunsi umwe.

Hari ibyo wabonye u Rwanda ruhuje n'u Bushinwa?

Yego, rwose. Abaturage bacu bombi bahuje byinshi. Twese dushyira imbere umuco, indangagaciro z'umuryango, amateka n'umurage byacu.

Twese kandi dutewe ishema n'ubudasa bw'ibihugu byacu. Ndashimira cyane abavandimwe b'Abanyarwanda banyeretse urukundo, bakamfasha kwiyumvamo ikaze muri ibi byumweru maze mu gihugu.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, umaze ibyumweru birindwi muri izi nshingano, yagaragaje ko yanyuzwe no kuza muri iki gihugu

Mu minsi ishize uherutse gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zikwemerera guhagararira u Bushinwa mu Rwanda. Ni bwo bwa mbere mwari muhuye?

Yego, ubwo nabonanaga na Perezida Kagame bwari ubwa mbere.

Perezida yambwiye ko u Bushinwa ari inshuti nziza y'u Rwanda, anyizeza ko igihugu cye gishaka gukomeza gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'impande zombi. Namushyikirije kandi indamutso za Perezida Xi Jinping, na we [Perezida Kagame] ansaba kohereza indamutso.

Namubwiye ko ku buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, Abanyarwanda bahisemo inzira yabo yihariye yo kugera ku iterambere, ko bashoboye kubaka ubumwe hagati yabo bakabana mu mahoro kandi ko ubukungu bwabo butera imbere cyane.

Nanamubwiye ko hari uruzinduko nakoreye mu bice byo mu Majyaruguru n'Amajyepfo by'u Rwanda, nganira n'abaturage baho.

Nasanze abaturage bakunda kandi bagashyigikira umuyobozi wabo, bakanishimira intambwe igihugu cyateye mu kwisubiza agaciro n'iterambere ku Banyarwanda bose.

Ikindi ni uko Perezida Kagame yambwiye ko we n'ubuyobozi bwe bazampa ubufasha bwose ngo nuzuze inshingano zanjye nshya neza, ibyo bikaba ari ibintu nshimira cyane.

Wadusangiza bimwe mu byo waganiriye na Perezida Kagame umunsi mwahuye?

Twaganiriye ku byerekeye gahunda zashyizweho n'abakuru b'ibihugu byombi, ari zo ziduha umurongo ngenderwaho mu byo dushyira imbere.

Namubwiye ko icy'ibanze kuri njye ari ugukomeza gushyira mu bikorwa ibyo abakuru b'ibihugu byombi bumvikanyeho, gukomeza kubaka umubano mwiza ushingiye kuri politiki no guteza imbere ubufatanye mu bukungu, kugira ngo ibyo byose bizagirire akamaro abaturage bacu bombi.

Ni ayahe mahirwe ubona yagirira umumaro umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa muri Changsha wigeze kuyobora?

Changsha ni Umurwa Mukuru w'Intara ya Hunan, kandi ni umuyoboro w'ingenzi mu bufatanye hagati y'u Bushinwa na Afurika, harimo n'u Rwanda.

U Rwanda by'umwihariko rwahungukiye byinshi. Urugero, urusenda rwumye rwa mbere rwoherejwe mu Bushinwa ni ho rwagiye. Toni nyinshi z'ikawa y'u Rwanda zigurishijwe mu masegonda make mu bucuruzi ku ikoranabuhanga zagiye muri Changsha.

Muri Kamena uyu mwaka, mu Nama igamije Ishoramari n'Ubucuruzi hagati ya Afurika n'u Bushinwa izwi nka 'China-Africa Economic and Trade Expo', yabereye i Changsha yanitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ibicuruzwa by'u Rwanda byaritabiriwe cyane.

U Rwanda rwari imbere y'ibindi byose kubera imyiteguro myiza.

Uyu munsi, umubano wacu ugeze ku rwego rwiza kurusha ikindi gihe cyose, kuko n'ubu u Bushinwa bwabaye umufatanyabikorwa wa mbere mu bucuruzi no mu ishoramari mu Rwanda.

Mu nama ya FOCAC yabereye i Beijing muri Nzeri umwaka ushize, Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ikiganiro gikomeye kandi ku mubano wacu.

Baduhaye umurongo mugari wo gukomeza guhuza imbaraga no gukorana.

Twebwe rero twiteguye gukorana n'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho n'ibyavuye muri iyo nama, kugira ngo tugire imikoranire n'ubufatanye mu nzego zose.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko yiteguye gukomeza gukorera mu murongo abakuru b'ibihugu bibiri baganiriye

Ni uruhe ruhare rwanyu mu gufasha ibigo by'Abashinwa, cyane ibyo mu rwego rw'imodoka zikoresha amashanyarazi byagaragaje inyota yo kwinjira ku isoko ry'u Rwanda?

Ibigo by'Abashinwa nka BYD, Chang'an na Dongfang byatangiye kwinjira ku isoko ry'u Rwanda, kandi ni intangiriro ishimishije.

Ndizera ko n'ibindi na byo bizagenza uko, bikanahageza serivisi nyinshi zirimo izo kwita ku buziranenge bw'izo modoka, kandi tuzakomeza kugirana ibiganiro bihoraho kugira ngo tubashe gukomeza ubu bufatanye.

Si imodoka gusa, u Bushinwa buri gukorana n'u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano no mu ikoranabuhanga muri rusange.

Ibi ni ukubera ko u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere AI muri Afurika. Urugero ni mushinga wa Huawei wa 'smart education' wafashije amashuri hafi 1.500 kubona internet no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amashuri makuru menshi y'Abashinwa na ambasade yacu hano mu Rwanda, bifasha mu kongerera ubushobozi abanyeshuri b'Abanyarwanda mu bijyanye na AI, haba mu Rwanda cyangwa mu Bushinwa.

Ibi byose bigamije kugaragaza ko AI itagenewe abakire gusa, ahubwo ibihugu byose, cyane cyane ibiri mu nzira y'iterambere na byo bigomba kungukira kuri iri koranabuhanga.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w'Intebe wacu yatangije gahunda yo gushyiraho Umuryango w'Ubufatanye mu bijyanye na AI ku Isi (World AI Cooperation Organization), mu nama mpuzamahanga ya AI yabereye Shanghai, igamije kugabanya icyuho mu ikoranabuhanga ku Isi.

Twiteguye gukomeza ubufatanye n'u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere AI ku nyungu z'abaturage bose.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gufatanya n'u Rwanda mu bijyanye na AI n'ikoranabuhanga muri rusange

Kuri ubu mubona mute umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda wagiye ku rundi rwego kubera ubufatanye bufatika bwashyizweho umwaka ushize mu nama ya FOCAC?

Mu myaka 54 ishize, umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda wagiye ukomera hashingiwe ku bwubahane no gushyigikirana. By'umwihariko, umubano wacu nawusobanura mu byiciro bitatu.

Icya mbere ni ubufatanye bwuzuye. Umubano wacu ni mugari kandi urakomeye. Habaho ibiganiro byinshi ku rwego rwo hejuru hagati y'abakuru b'ibihugu n'abayobozi bakuru mu nzego z'ubuyobozi, igisirikare n'ubucuruzi.

Mu burezi, hashize imyaka irenga 40 u Bushinwa buha abanyeshuri b'Abanyarwanda buruse zo gukomerezayo amasomo. Twanatangije Ikigo cya Confucius muri Kaminuza y'u Rwanda.

Mu buzima, hashize imyaka irenga 40 mu Rwanda haza itsinda ry'abaganga b'Abashinwa baza gutanga serivisi z'ubuvuzi. Ibitaro bya Masaka biri kubakwa ubu na byo ni muri urwo rwego, bizaba bimwe mu binini mu Rwanda.

Byongeye kandi u Bushinwa n'u Rwanda bifashanya mu bibazo by'ingenzi yaba hagati yabyo cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Uburyo bwa kabiri nshobora gusobanuramo umubano wacu, ni ubufatanye bwubaka. Ubufatanye bwacu bugirira inyungu ibihugu byombi.

Ubufasha bw'u Bushinwa bugaragarira mu bikorwa by'ingenzi by'iterambere nko kubaka imihanda, inyubako, amashuri n'ibindi bikorwaremezo.

Ubu u Bushinwa ni bwo buza ku isonga mu kugira amasosiyete menshi yaje gushora imari mu Rwanda. Nyuma y'ibyo, u Rwanda na rwo rwohereza mu Bushinwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge nka kawa, icyayi n'urusenda rwumye, kuri ubu bifite agaciro ka miliyoni 160 z'Amadolari ya Amerika.

Uburyo bwa gatatu ni umubano ushingiye ku gusangira inyungu. Umubano wacu wubakiye ku musingi ukomeye wo guhuza intego.

Ibihugu byombi byanyuze mu bihe by'ubukoloni n'intambara, ariko nyuma bishyira imbere amahoro n'ubwigenge.

Byombi byiyemeje guteza imbere abaturage. U Bushinwa bugira gahunda z'iterambere z'imyaka itanu, u Rwanda rukagira gahunda z'iterambere [za NSTs].

U Bushinwa bufite intego z'imyaka ijana, u Rwanda rukagira Icyerekezo 2050. Uku guhuza intego bifatiye runini umubano wacu.

Amb. Gao yavuze ko u Rwanda ruhuriye kuri byinshi n'u Bushinwa

Utekereza iki ku itangazamakuru ryo mu Burengerazuba rihora ryikoma umubano wa Afurika n'u Bushinwa?

Ikintu cyitwa 'China's debt trap' [Umutego w'imyenda u Bushinwa buha ibihugu bya Afurika] ni imvugo idafite aho ishingiye.

U Bushinwa ntibusaba ko habaho ukundi kwemeranya ku nguzanyo zayo, kandi ntibuhatira ibihugu bya Afurika gufata inguzanyo. Nta gihugu na kimwe gihura n'ikibazo cy'imyenda kubera ubufatanye n'Abashinwa.

Ubufasha dutanga bufasha ibihugu kwishyura imyenda yabyo, si umutwaro.

Perezida Kagame na we yigeze gutesha agaciro ayo magambo, yerekana ko ishoramari ry'Abashinwa rifitiye u Rwanda inyungu zifatika.

Ibibazo by'imyenda bishingira ku miyoborere, si ku nguzanyo ubwayo.

Mu by'ukuri ibikorwa biruta amagambo. Niba inguzanyo u Bushinwa butanga ari mbi cyangwa nziza ku bavandimwe bacu b'Abanya-Afurika, ni bo bakwiye kubigena.

Bimwe mu binyamakuru bikwirakwiza iyo mvugo, ni bya bindi usanga bihora bishaka gusenya umubano wa Afurika n'u Bushinwa n'ubufatanye bwabyo.

Hamaze igihe ibibazo mu rwego rw'ubucuruzi ku Isi birimo n'ibyatewe n'imisoro mishya y'ubutegetsi bwa Amerika. Mubona byerekeza he?

Ntabwo ndi umuhanga mu bukungu, ariko biragaragara. Imisoro ya Amerika, n'ihagarikwa ry'ubufasha byateje ibibazo ku Isi.

Afurika n'ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere biracyabihomberamo, ariko iyi ntambara izarangira. Nta na rimwe intambara z'ubucuruzi zitsinda.

Kubaka imikoranire ni cyo cy'ingenzi. Muribuka habaye intambara y'ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bushinwa mu 2018, urwego rw'ubucuruzi bw'u Bushinwa rwazamutse kuva kuri miliyari ibihumbi 30$ bugera kuri miliyari ibihumbi 43$, bigaragaza agaciro k'ubufatanye.

Icyo gihe, Amerika ntiyobora urwego rw'ubucuruzi, ahubwo ibihugu bikiyubaka ni byo bifite ijambo rikomeye.

U Bushinwa, nk'ikihugu cya kabiri gifite ubukungu bukomeye ku Isi, bwubaha imikoranire n'ibihugu byinshi buharanira kubahana, aho bwakuriyeho imisoro 100% ibicuruzwa biva mu bihugu 53 bya Afurika, kandi bugashyiraho n'ubundi buryo bworohereza ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere kubona amasoko.

Mu gihe cy'ibibazo byugarije Isi, twiteguye gukorana n'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imyanzuro 10 y'ubufatanye yemejwe mu nama ya FOCAC yabereye i Beijing ku bw'inyungu z'abaturage bombi.

Amb. Gao yavuze ko intambara y'ubucuruzi itazahoraho

Mu minsi ishize bamwe mu bayobozi ba Taiwan bavuze ko u Bushinwa buri gutegura kuyitera. Urabivugaho iki?

Taiwan yahoze ari agace k'u Bushinwa kuva mu myaka ya kera. Mu kinyejana cya 19, u Buyapani bwigaruriye Taiwan ku ngufu, ariko abaturage ba Taiwan ntibigeze bahwema kwirwanaho.

Ibyemezo by'i Cairo n'i Potsdam ndetse na Loni byose byasabye ko Taiwan isubizwa u Bushinwa, bigaragaza ko Taiwan ari igice cy'u Bushinwa.

Dushyigikira ihame rivuga ko hariho u Bushinwa bumwe ku Isi. Taiwan ni igice kidashobora gutandukanywa na bwo kandi Leta y'u Bushinwa ni yo iri ku rwego rwemewe mu mategeko rwo guhagararira igihugu cyose.

Ubu ibihugu 183 byubatse umubano n'u Bushinwa bishingiye kuri iryo hame.

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
Video: Byiringiro Innocent & Igisubizo Isaac




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukundo-abanyarwanda-bakunda-perezida-kagame-n-umubano-w-u-rwanda-n-u-bushinwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)