Umunyezamu wa mbere wa APR FC, ishimwe Pierre ntabwo yagize irushanwa ryiza rya 'APR Preseason Tournament' aho hari amakosa yakoze bituma abakunzi b'iyi kipe bamwijundika.
Byahereye ku mukino wa Police FC yabatsinzemo 3-2, ntabwo banyuzwe n'uburyo yitwaye. Umukino Azam FC yaraye na wo ibatsinzemo byabaye uko bituma abakunzi b'iyi kipe bamwijundika.
Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb akaba yavuze ko nta byacitse ahubwo ibyo Pierre abura ari ibisanzwe ari ubikoraho.
Ati "Pierre arabura imikino myinshi y'amarushanwa. Amakosa akora bigaragara ari ukwiburira icyizere, yakoze ikosa mu mukino uheruka, uyu munsi, urabona ari icyizere cye kiri hasi ariko ni umunyezamu ufite ejo hazaza heza."
"Ngomba kumukosora, nkamwigisha kuko umwarimu nicyo akora, ntabwo ari ukumuhana kuko Pierre afite ibyiza byinshi rero ngomba kumufasha kuko ubona icyo abura ari ukwigirira icyizere."
Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwaba burimo kureba niba hari undi munyezamu bwazana akabafasha kuko batangiye kubona Ishimwe Pierre ashobora kuzabatenguha.
Ni mu gihe abakunzi b'iyi kipe batishimiye uburyo barekuye Pavelh Ndzila akaba yaragiye muri mukeba, Rayon Sports.