Muri iki cyumweru ni bwo sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ya BasiGo, yatangaje ko zatangiye gukorera no mu ntara nyuma y'uko zimaze gutanga umusaruro mu Mujyi wa Kigali.
Zamuritswe ndetse zitangira gukorera ingendo mu Karere ka Rubavu ziva Kigali, ku wa 31 Nyakanga 2025. Zitezweho impinduka mu gutwara abantu n'ibintu no kurengera ibidukikije.
Ubwo Umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda, Doreen Orishaba yatangiza ingendo z'izi modoka mu Karere ka Rubavu yahishuye ko zamaze kugera mu ntara zose ku bufatanye n'amasosiyete atwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ati 'Harimo izigiye kujya i Nyagatare, i Karongi zijya Kigali hari n'izigiye kujya zikora i Huye mu Majyepfo, n'izizajya zijya i Rusizi. Bivuze ko ibyerekezo by'intara zose tugiye kubigeramo, zifite uruhare runini mu kurengera ibidukikije kuko zikoresha amashanyarazi 100%, kandi zinafite imyanya myinshi ku buryo abagenzi bicara bisanzuye.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko kuba babonye izi modoka zidahumanya ikirere ari ibyo kwishimira, kuko zigiye kubyaza umusaruro amashanyarazi u Rwanda gihugu gifite.
Ati 'Twari dusanganwe ikibazo cy'uko hari ibice atakoreshwagamo neza aho usanga nk'umuturage acana itara ryo mu ruganiriro akiryamira.'
Yakomeje avuga ko ibi bizazamura ubukungu bw'Igihugu, kuko hari ingomero zitunganya amashanyarazi u Rwanda rukomeje kubaka hirya no hino ari na yo mpamvu hakenewe byinshi mu bigo biyakoresha.
Uri modoka muri izi izajya ikora urugendo rw'ibilometero 300 itongeye gucagingwa. Ijyamo abagenzi barenga 44 bicaye neza, irimo ibyuma bitanga umuyaga, ifite internet ndetse n'ahantu buri mugenzi abasha gucomeka telefone ngendanwa ye.
Kugeza ubu BasiGo ivuga ko yihaye intego ko buri mwaka nibura izajya igeza mu Rwanda bisi 100 z'amashanyarazi hagamijwe kugabanya imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli kuko zangiza ibidukikije.


