Umunsi umusirikare wa Loni afatwa nk'umuvandimwe wa Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Brig. Gen. (Rtd) Faye ni umwe mu basirikare bo muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za Loni zari zakuwe mu gihugu.

Uyu mugabo na bagenzi be barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio wo muri Ghana, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare na we wo muri Ghana, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi irindwi.

Brig. Gen. (Rtd) Faye aganiriza urubyiruko n'Ingabo z'u Rwanda ku mateka babayemo mu 1994, yavuze ko hari umwe mu basirikare bo muri Sénégal bari bari kumwe icyo gihe, wafashwe nk'umuvandimwe wa Perezida Kagame.

Ati 'Yitwaga Sidi Sadi. Yari muremure kandi ari inzobe. Ariko si ibyo gusa kuko yari afite isura isa cyane na Perezida Paul Kagame.'

Brig. Gen. (Rtd) Faye yavuze ko ibyo byagaragariraga buri wese ku buryo basabye uyu musirikare kutigera arenga imbibi za Hotel des Milles Collines kuko yashoboraga kugirirwa nabi.

Ati 'Ariko umunsi umwe, yari ari gukurikirana amakuru kuri radiyo ye, maze arengaho gato amarembo ya hoteli. Ako kanya hanyuzeho imodoka yIgisirikare cy'u Rwanda [FAR], imunyuraho, bakimukubita amaso bagaruka inyuma bihuta cyane.'

Yakomeje avuga ko ba basirikare ba FAR basohotse mu modoka maze bazenguruka Sidi bavuga ngo 'Uri umuvandimwe wa Kagame.'

Ati 'Twahise twihutira kubabwira ko atari we. We ubwe yahamagaye umuntu mu gisirikare cya FAR aravuga ati 'Nyamuneka mubwire abantu banyu ko ndi Sidi Sadi.''

Brig. Gen. Faye yakomeje avuga ko 'Ariko mu gihe twari turi kumvikana na bo, aho hari hari babiri bo mu gisirikare cya FAR bari bazi ko Sidi Sadi aba muri iyi hoteli. Barabajije bati, 'uyu ni Sidi Sadi?' tuti 'yego.''

'Umwe muri bo aravuga ngo kandi namubujije gukandagira hanze. Hanyuma babwira abo basirikare kumureka maze barakomeza.'

Ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka Loni kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

Nubwo mu bitabo bivugwa ko hasigaye abasirikare 270, bararengaga kuko muri rusange bari 318 kubera harimo abanze kugenda.

Amwe mu mazina y'abanze kugenda yasimbujwe ay'abasigaye kugira ngo imibare ya Loni ihure ku mpapuro. Brig. Gen. Faye Hadji Babacar ni umwe mu basihemo gusigara ngo barengere Abatutsi bicwaga.

Brig. Gen. Faye ni umwe mu basirikare bo muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Sidi sadi yari umwe mu ndorerezi muri ngabo za LONI. Bamwe ababga muri Hotel des Milles Collines



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-umusirikare-wa-loni-afatwa-nk-umuvandimwe-wa-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)