Aba bahinzi basaba ko bafashwa kubona icyobo kigezweho cyabafasha kubika amazi yo kuvomerera umuceri.
Ikibaya cya Bugarama gifatwa nk'igicumbi cy'umuceri mu Rwanda kuko gifite igishanga cyagutse kandi kikaba kiri mu gice gishyuha cyane. Gifite ubuso bwa hegitare zirenga 1400 zuhingwaho umuceri.
Uwiragiye Fabiola yabwiye IGIHE ko buri muhinzi w'umuceri buri gihembwe akatwa amafaranga y'amazi nyamara mu Mpeshyi hari aho amazi atagera kubera ko aba yabaye make.
Ati 'Mu gihe cy'izuba amazi aragabanuka, nibura abahinga aheregereye umugezi wa Rubyiro bo abageraho na ho twe duhinga ahegereye ku nkuka tubura amazi y'umuceri'.
Byishimo Emmanuel uri mu bahinzi banini bahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama ati 'Si ikibazo cy'uko amazi asaranganywa na bi ahubwo ni icy'uko izuba riba ryavuye akagabanuka mu Mugezi wa Rubyiro. Ntabwo twizeye ko iki gihe tuzabona umusaruro uhagije kuko umuceri ni igihingwa gishaka amazi menshi'.
Byishimo avuga ko icyaba umuti kuri iki kibazo cy'igabanuka ry'amazi mu Gishanga cya Bugarama ari uko Leta yabubakira icyuzi kiyafata akajya asanganywa avuye mu cyuzi.
Ati 'Ikindi cyakorwa ni ukudukorera neza inzira ziyageza mu mirima kuko usanga hari aho agera ntatembe neza'.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abahinzi b'Umuceri rya Bugarama, Ukozehasi Andre yabwiye IGIHE ko kubera ikibazo cy'igabanuka ry'amazi mu Mpeshyi, ubuso buhingwaho umuceri mu Kibaya cya Bugarama bugabanukaho hegitari 197.
Ati "Uretse ubwo buso budahingwa n'ubuhingwa usanga habaho kudahingira rimwe kuko amazi abari ari make bikadusaba kuyasanganya duhereye kubafite imirima yegereye Umugezi wa Rubyiro".
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'igabanuka ry'amazi mu gishanga cya Bugarama bituma hari ubuso budahingwa mu Mpeshyi atari akizi.
Ati "Ni gishya kuri njye ariko ikigaragara cyo ni uko mu gihe [abahinzi] bagaragaje imbogamizi dufatanya na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kubikemura binyuze mu mishinga itandukanye badufasha yo gutunganya ibishanga.'
Yavuze ko bazagitanga nk'igikwiye gukorerwa ubuvugizi habe hashyirwa uburyo bwo gufata amazi yajya yiyongera mu gihe cy'izuba.
Meya Sindayiheba yavuze ko bazagira igihe cyo kuganira kuri iki kibazo n'ababishinzwe kuko bafite ingamba zo kongera umuceri mu Kibaya cya Bugarama.
Mu Kibaya cya Bugarama umuceri uhingwa n'abahinzi bagera ku 7660 bibumbiye muri koperative enye zikorera kuri hegitari zirenga 1420 zo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye, na Gikundamvura.
Mu gihembwe kimwe cy'ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga zirindwi z'umuceri, ukinjiriza abahinzi miliyari zisaga 4 Frw.



