Tuyishime Anaclet na Munezero Jean Vainqueur bamwenyuriye muri ArtRwanda_Ubuhanzi All Stars Edition - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ritegurwa n'Umuryango Imbuto Foundation, ryabereye mu Mujyi wa Kigali ryasojwe ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, hahatana abo mu byiciro by'ubugeni, imideli ndetse n'ubusizi n'ubuvanganzo.

Abahembwe biyongera ku bo mu bindi byiciro bahatanye ku munsi wa mbere w'irushanwa. Buri wese mu batsinze yahawe miliyoni 10 Frw azamufasha kwagura ibikorwa bye.

Munezero Jean Vainqueur na Tuyishime Anaclet ni bo bahize abandi mu bayoboye inganzo yabo mu guhanga imideli.

Tuyishime ufite inzu yise Umuringa Fashion Code yavuze ko byamushimishije kwegukana intsinzi ndetse byamubereye ikimenyetso kigaragaza ko impano ye ifite agaciro kandi ishobora kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abantu, gusigasira umuco Nyarwanda no kurengera ibidukikije.

Ati 'Umushinga namurikiye akanama nkemurampaka ni uwo kurengera ibidukikije. Twifashisha imyenda itagikoreshwa n'amapine y'imodoka ajugunywa, tugakoramo inkweto zigezweho ziramba ndetse n'ibikapu byihariye bifite isano n'umuco Nyarwanda.'

Yavuze ko nyuma yo gutsinda 'Uwo mushinga ngiye kuwushyira mu bikorwa mu buryo bufatika kugira ngo tugabanye umwanda, dukore ibicuruzwa bikomeye kandi dutange akazi.'

Mu bindi byiciro, Havugimana Faustin yegukanye intsinzi mu Busizi n'Ubuvanganzo.

Yavuze ko amaze imyaka irindwi ayobotse umwuga wo kwandika ibitabo cyane ibirimo inyigisho z'abana n'urubyiruko, akabigurisha mu mashuri no ku bantu ku giti cyabo.

Yashimangiye ko hari imbogamizi yagiye ahura na zo mu kazi ke nk'aho yabonaga amasoko ariko bakamusaba ibitabo mu Cyongereza no mu Gifaransa ariko ntibikunde kubera amikoro.

Yagize ati 'Ndashaka kwagura umwuga wanjye, ibi bitabo bikaboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga no mu buryo bw'amajwi, hakaboneka uburyo bishyirwa mu ndimi nyinshi, nkanagura impano yanjye y'ubusizi.'

Muri iki cyiciro kandi akanama nkemurampaka kanzuye ko Tuyizere Gad na Maniraguha Carine banganyije amanota, bagabana miliyoni 10 Frw, buri wese ahabwa miliyoni 5 Frw.

Ku rundi ruhande, Daniel Rukundo wahatanye mu cyiciro cy'ubugeni na Regis François Uwemeye Nshuti ukora ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga ni bo bahize abandi.

Ntarindwa Diogène wamamaye ku mazina nka Atome na Gasumuni wari umwe mu bagize akana nkemurampaka mu Cyiciro cy'Ubusizi n'Ubuvanganzo, yavuze ko guhuriza abeza mu irushanwa rimwe ari byiza, ari yo mpamvu bitari byoroshye kubona uhiga abandi.

Ati 'Hano tubahaye amanota dushingiye ku bunararibonye dufite, ntihagire uwumva ko adashoboye kuko mwese muri beza. Hagomba kuboneka uhiga abandi.'

'Nk'uko mwese mwagiye mutureberaho ntabwo twakifuza kubaca intege, kuko natwe hari abatubanjirije twarebeyeho. Icyo tubasaba, nimugende mwagure impano yanyu ibyiza biri imbere.'

Nyuma yo guhabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wese, aba banyempano bazahugurwa n'inzobere mu ruganda ndangamuco ndetse banafashwe kumurika ibikorwa byabo mu itangazamakuru, hagamijwe kubashyigikira no kugira ngo birusheho kungukira benshi binyuze mu guhanga imirimo.

Hashize imyaka irenga irindwi irashize ArtRwanda-Ubuhanzi itangijwe nk'irushanwa ryashyiriweho gushaka abanyempano mu rubyiruko rw'u Rwanda no kurufasha kuzagura.

Kuva mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga, abanyempano basaga 7.000 bamaze kurinyuramo, ribafasha gutyaza impano zabo no kuzagura.

Uyu mwaka ryahurije hamwe abatsinze mu byiciro bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi mu ryiswe 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition'. Abahatanye barenga 140 babarizwa mu byiciro birimo imideli, ubugeni, ubusizi n'ubuvanganzo, imbyino, gufotora, kwandika no gutunganya filime, umuziki ndetse n'ikinamico n'urwenya.

Uyu mwaka abatsinze mu byiciro bitatu bya ArtRwanda-Ubuhanzi bahuriye mu ryiswe 'ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition'
Kuva mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga, abanyempano basaga 7.000 bamaze kurinyuramo
Muhawenimana Maximilien akoresha ibyuma mu gukora ibihangano by'ubugeni
Ishimwe Minani Faustine na we yagaragaje ubuhanga afite mu bugeni
Cybahiro Jean Michael ni umwe mu bamuritse imideli
Iki ni igihangano cya Muhawenimana maximilien
Umutahira Mwiseneza Jackarlo uzwi nka Mwene Kibaba ukomoka mu Bigogwe, yongeye kugaragaza ko impano ye yagutse
Abahanga mu kumurika imideli bari babukereye
Munezero Jean Vainqueur na Tuyishime Anaclet ni bo bahize abandi mu bayoboye inganzo yabo mu guhanga imideli
Daniel Rukundo wahatanye mu cyiciro cy'ubugeni na Regis François Uwemeye Nshuti ukora ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga ni bo bahize abandi
Mu cyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo Havugimana Faustin yegukanye umwanya wa mbere, Tuyizere Gad na Maniraguha Carine banganya amanota, bagabana miliyoni 10 Frw, buri wese ahabwa miliyoni 5 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyishime-anaclet-na-munezero-jean-vainqueur-bamwenyuriye-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)