Rusizi: RPF-Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya barenga 450 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo kwakira indahiro z'abifuza kuba Abanyamuryango bemewe b'Umuryango RPF-Inkotanyi cyahuriranye n'ibirori byo kwishimira ibyagezweho byabereye mu Mirenge ya Kamembe, Mururu, Giheke, Muganza na Butare ku wa 10 Kanama 2025.

Akarere ka Rusizi kabarizwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangungu, abakuze bavuga ko yari yarasigajwe inyuma na Repubulika ya mbere n'iya Kabiri.

Ntereyaho Boniface w'imyaka 55, wo mu Murenge wa Mururu uri mu Banyamuryango bashya barahiye yavuze ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'Inkotanyi nta shyaka yabagamo ko ahubwo yari akirimo kwiga ku bikorwa bya RPF-Inkotanyi ngo arebe niba akwiye kuyibera umunyamuryango.

Ati "Icyatumye mfata icyemezo cyo kuba umunyamuryango wemewe wa RPF-Inkotanyi ni ibikorwa bitandukanye by'amajyambere yatugejejeho, birimo amashanyarazi, imihanda n'amashuri'.

Uyu musaza yavuze ko yabyirutse abona baturiye urugomerero rw'amashanyarazi rwa (Rusizi I na Rusizi II) ariko batagira umuriro w'amashanyarazi.

Ati 'Tukabona amatsinga aducaho ajyana umuriro muri Kigali, no muzindi ntara ariko twe tugahora mu icuraburindi, uyu munsi umuriro turawufite. Intego mfite ni ugufatanya n'abandi banyamuryango ba RPF-Inkotanyi tugaharanira guteza igihugu cyacu imbere".

Muhozawase Louise w'imyaka 27 yavuze ko icyatumye afata umwanzuro wo kurahirira kuba Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi ari uko yabyirutse abona mu gihugu ari amahoro.

Ati "Intego mfite nk'Umunyamuryango mushya wa RPF-Inkotanyi ni ugushishikariza urubyiruko kuba Abanyamuryango tugakorera igihugu cyacu".

Chaiman wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, Siborurema Timothee yahaye ikaze abanyamuryango bashya b'Umuryango RPF-Inkotanyi abasaba gushyira imbaraga mu kurinda ibyagezweho.

Ati 'Tubitezeho kubahiriza gahunda za Leta. Gahunda za Leta ziba zikubiye muri manifesto y'umuryango, iyo tubonye abanyamuryango bashya tuba tubonye umusingi ufatika'.

Yongeyeho ati 'Icyo tubasaba ni ukwiteza imbere bahereye kuri gahunda za Leta bagakora ubuhinzi bwa kijyambere, ibikorwaremezo Leta ibagezaho bakabigira ibyabo bakabirinda'.

Mu barahiriye kuba Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi harimo 40 bo mu Murenge wa Giheke, 132 bo mu murenge wa Kamembe, 119 bo mu murenge wa Mururu, 132 bo mu Murenge wa Muganza na 30 bo mu Murenge wa Butare.

Ntereyaho w'imyaka 55 yarahiriye kuba Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi
Abanyamuryango bashya ba RPF-Inkotanyi biyemeje gusigasira ibyagezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-rpf-inkotanyi-yungutse-abanyamuryango-bashya-barenga-450

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)