Ngororero: Imiryango irenga 600 yasenyewe n'ibiza ntiratuzwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yagarutseho mu kiganiro na IGIHE, anaboneraho gusaba abafatanyabikorwa babishoboye gukomeza kugira uruhare mu gutuza neza aba baturage.

Ati 'Kuva 2023 kugeza muri Kamena 2025, mu Karere ka Ngororero, hamaze kubakirwa imiryango 747 yagizweho ingaruka n'ibiza, yimuriwe ahadashyira ubuzima bwayo mu kaga, gusa turacyafite ikibazo cy'imiryango 664 itarabasha kubakirwa, ariko nayo uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka nabo bazubakirwa.'

Kuva ibiza byibasiye aka karere byaba mu ijoro rya tariki 2-3 Gicurasi 2023, uwo mwaka wasojwe Akarere kabashije kwimura ndetse kanatuza imiryango 32.

Ni mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 himuwe ndetse hatuzwa imiryango 55.

Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, ibinyujije mu mushinga wa CERC, ku bufatanye na Banki y'Isi, mu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025 yubakiye imiryango 241, nayo yasenyewe n'ibiza.

Meya Nkusi yaboneyeho gusaba abaturage gushishikarira gutura ku midugudu, kuko imiterere y'ubutaka bwo muri aka karere ari imisozi miremire kandi hagira ubutaka busoma amazi, bigatiza umurindi ibiza by'inkangu.

Imiryango irenga 600 yasenyewe n'ibiza ntiratuzwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-irenga-600-yasenyewe-n-ibiza-ntiratuzwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)