Ni umushinga wa RTB uzaterwa inkunga na Korea Eximbank ukazarangira utwaye angana na miliyari 188 Frw, aho uzakorera mu turere umunani.
RTB ivuga byibura buri shuri rizajya ryuzura ritwaye ari hagati ya miliyoni 6$ na 12$ bitewe na porogaramu zizaba zirimo.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Mukunzi, yavuze ko ari amashuri azaba agamije kwigisha bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho ku ruhando mpuzamahanga.
Ati 'Dufite intego yo kwigisha ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa, irikoreshwa mu buhinzi, ingufu z'amashanyarazi ndetse n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda, bizaba bijyanye na tekinoloji igezweho uyu munsi.'
Eng. Mukunzi yavuze ko buri shuri rizajya riba rifite abanyeshuri 600 kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga mu bijyanye n'imyubakire yaryo. Ibikoresho bizaba birimo bizaba bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi.
Yongeraho ko ayo mashuri yose azajya yigisha porogaramu zose zifite aho zihuriye n'ubukungu bw'igihugu ndetse hazaba harimo na gahunda yo guhugura abarimu mu bijyanye n'ikoranabuhanga bazahugurirwa mu Rwanda no muri Korea.
Uyu mushinga uzakorera mu turere umunani turimo Nyagatare na Bugesera mu Ntara y'u Burasirazuba, Karongi na Rubavu mu Burengerazuba, Gicumbi na Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, ndetse na Huye na Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo.
RTB ivuga ko aya mashuri umunani agiye kwiyongera kuri arindwi yari yatangiye kubakwa, yose hamwe uko ari 15 akazatangira gukora nyuma y'imyaka ibiri.
Muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere icyiciro cya Kabiri, NST2, RTB iteganya kubaka amashuri yose hamwe 30 y'icyitegererezo akazarangira atwaye arenga miliyari 400$.





