Niba utakiri mu macakubiri ariko ukaguma mu bukene byaba bifashije iki? - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama 2025, ubwo yakiraga iri tsinda ryasuye u Rwanda.

Yagize ati 'Icya mbere cy'ingenzi cyari mu ntego cyari ukongera guhuza igihugu. Icyerekezo cy'igihugu cyunze ubumwe. Nta cyo bimaze kuba umuntu ava mu ruhe rwego cyangwa afite amateka aya n'aya. Uburyo bwose yaba ariho, ni umwenegihugu. No ku banyamahanga baba bari hano, igihe cyose bubahiriza amategeko y'igihugu, tubabarira mu bagira uruhare mu iterambere ridufasha kugera ku ntego yacu. Ubwiyunge, kuba hamwe, kurenga amateka mabi twaciyemo no kubaka ejo hazaza byari ingenzi.'

Yongeyeho ati "Icya kabiri, icyerekezo kigomba no kugira ishingiro ku iterambere. Ni gute abaturage bacu bava mu bukene? Niba utakiri mu macakubiri ariko ukaguma mu bukene byaba bifashije iki? Turashaka igihugu cyacu, abaturage bacu, gukura no guteza imbere igihugu.'

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego nyinshi zirimo n'umutekano, aho ku itariki 15 Mutarama, 2025, U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z'u Rwanda mu bijyanye n'indege.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ryigisha iby'indege, Qatar Aeronautical Academy.

Ingabo z'u Rwanda, RDF, zisanzwe zohereza abasirikare bazo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege muri Qatar.

U Rwanda na Qatar kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n'iby'indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n'ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi n'ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n'ibindi.

Qatar kandi iri gufatanya n'u Rwanda ishoramari rijyanye n'ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%. Ibiganiro bikomeje ku rundi ruhande ku buryo ishobora no guhabwa 49% muri RwandAir.

Muri Mata 2019 Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w'u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba rwari rukurikiye urw'iminsi ibiri Perezida Kagame, yari yagiriye muri Qatar, mu Ugushyingo 2018.

Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yagarutse mu Rwanda nk'umushyitsi w'Igihugu cy'inshuti mu nama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

Muri Gashyantare, 2024, Umukuru w'Igihugu yasuye Qatar mu ruzinduko rw'akazi, ndetse mu Ukuboza, 2024, Perezida Kagame yongera gusura icyo gihugu, aho yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu agize umwaka wa Formula 1.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-utakiri-mu-macakubiri-ariko-ukaguma-mu-bukene-byaba-bifashije-iki-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)