Nashatse kubyaza umusaruro umutekano w'u Rwanda: Umunya-Bulgaria uhinga kuri hegitari 900 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu akora ubuhinzi kuri hegitari 900 mu Cyanya cy'Ubuhinzi cya Gabiro Agri business Hub giherereye mu Karere ka Nyagatare.

Trifonov ni umwe mu baherutse gusurwa na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Ntara y'Iburasirazuba.

Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yasuye icyanya cy'ubuhinzi cya Gabiro Agri business Hub gifite ubutaka bungana na hegitari 5600 zatunganyijwe ngo zikorerweho ubuhinzi.

Abashoramari barindwi bamaze guhabwa ubutaka bungana na hegitari zisaga 4000 harimo Chandra Trifonov ufite ubutaka bungana na hegitari 900 zirimo 300 yahinzeho muri iki gihembwe cy'ihinga.

Izi hegitari 300 zihinzeho ibigori, ibishyimbo n'urusenda.

Chandra yize ibijyanye n'icungamutungo ariko ahitamo kutajya gukora muri banki cyangwa ahandi hajyanye n'ibyo yize ahubwo yinjira mu buhinzi nk'umwuga akunda.

Yavuze ko umutekano w'u Rwanda, isuku no kubahiriza amategeko biri mu byamukururiye gushora imari mu buhinzi ndetse ko yiteguye no kwagura ishoramari rye.

Ati 'Mu 2019 natangiye gukura ibigori hano muri Afurika nkajya kubigurisha muri Bulgaria, mu 2020 haza kuzamo ibibazo byinshi yaba mu kwishyurana ndetse na Covid-19 izambya ibintu. Namenye amakuru y'uko mu Rwanda hagiye gutangira icyanya cy'ubuhinzi mpita nza kwandikisha EA Agro (ikigo cye) ndeba uko natangira kubyaza umusaruro ubutaka bwa hano.''

Ubutaka bwo mu Rwanda Chandra yabubonyemo imari kuko yizeye ko bwera neza mu gihe wabuhaye ifumbire n'amazi akwiye.

Ati 'Ndizera ko mu minsi iri imbere nitumara guhinga ubutaka bwose tuzatangira kubona inyungu. Gabiro Agri Business Hub ni icyanya cyiza buri muntu wese yaterwa ishema na cyo kuko kizongera ibiribwa mu Rwanda no hanze yarwo.''

Zimwe mu mbogamizi uyu mugabo yagaragarije Minisitiri w'Intebe harimo imiyoboro y'amazi itameze neza ituma iyo imvura iguye aba menshi mu murima akaba yakwangiriza ibihingwa.

Minisitiri Dr. Nsengiyumva yamwijeje ko iki kibazo kigiye gukemurwa mu maguru mashya kugira ngo bitazamuteza ibihombo.

Chandra yavuze ko afite isoko ry'ibigori mu Rwanda mu gihe urusenda rwo azajya arwohereza mu Bushinwa kuko ari ho yabonye isoko.

Gabiro Agri business Hub ni icyanya cy'ubuhinzi cyatunganyijwe na Leta y'u Rwanda aho cyashowemo arenga miliyari 100 Frw, kuri ubu hagiye gukorwa inyigo yo gutunganya izindi hegitari ibihumbi 10 zizahabwa abandi bashoramari.

Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yasuye ibikorwa bya Chandra Trifono wo muri Bulgaria ukorera ubuhinzi mu Rwanda
Chandra Trifonov wo muri Bulgaria afite ubutaka bwa hegitari 900 akoreraho ubuhinzi
Umushoramari wo muri Bulgaria witwa Chandra Trifonov washoye imari mu Rwanda afite imashini zigezweho mu buhinzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nashatse-kubyaza-umusaruro-umutekano-w-u-rwanda-umunya-bulgaria-uhinga-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)