Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2004, inkambi y'impunzi y'Abanyamulenge iherereye i Gatumba mu burengerazuba bwa Repubulika y'u Burundi, hafi y'umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye ikibuga cy'amaraso. Abagabye igitero barashe amasasu, bateramo gerenade, ndetse baturitsa amazu y'ibyatsi n'ibiti, bihitana ubuzima bw'impunzi zigera kuri 164, abandi basaga 116 barakomereka bikomeye. Abenshi mu bapfuye bari abagore n'abana batari bafite uburyo na bumwe bwo kwirwanaho.
Inkambi ya Gatumba yari icumbikiye Abanyamulenge bari bahunze intambara n'urwango mu Minembwe na Kivu y'Amajyepfo muri RDC. Abarokotse bavuga ko icyo gitero cyateguwe neza, cyitwaje urwango rushingiye ku moko, kigamije kumaraho Abanyamulenge aho bari hose.
Abarwanyi n'imitwe yagize uruhare mu gitero
Raporo y'Umuryango w'Abibumbye (ONU) yasohotse ku wa 16 Kanama 2004, ndetse na Human Rights Watch mu igenzura ryayo ryakozwe muri Nzeri 2004, byemeje ko igitero cyagabwe n'abarwanyi ba FNL (Forces Nationales de Libération) bayoborwaga icyo gihe na Agathon Rwasa, bafatanyije n'abarwanyi n'abayoboke b'ishyaka rya CNDD-FDD ryari ryarasohotse mu bushorishori bwo mu ishyamba, riyobowe na Pierre Nkurunziza na Hussein Radjabu.
Amakuru yagiye ahagaragara agaragaza ko bamwe mu bagize CNDD-FDD bakoze nk'abatanga amakuru, abandi nk'abarindaga inzira, mu gihe abarwanyi ba FNL n'indi mitwe nk'Mai-Mai bo muri RDC bari ku isonga mu kurasa no gutwika amazu.
CNDD-FDD mu nzira yo guhishira ukuri
Mu gihe cy'ibiganiro byo kugabana ubutegetsi, CNDD-FDD ntiyigeze yemera uruhare rwayo mu bwicanyi bwa Gatumba, ndetse bamwe mu bayobozi bayo bashyizwe mu myanya ikomeye mu gisirikare n'inzego z'ubuyobozi nyuma yo gufata ubutegetsi mu mpera za 2005. Ibi byatumye ubutabera butigera butangwa, kandi ku rundi ruhande bikagira ingaruka ku muryango w'Abanyamulenge, aho kwibuka byahindutse icyaha mu Burundi.
Kubuzwa kwibuka ku rwibutso rwa Gatumba
Urwibutso rwa Gatumba ruri hafi y'ahashyinguwe imibiri y'abazize ubwo bwicanyi, rwagombye kuba ahantu h'umutekano hanahesha icyubahiro abarokotse. Ariko kuva CNDD-FDD ifashe ubutegetsi:
Abanyamulenge babuzwa gukorera umuhango wo kwibuka ku itariki nyayo y'ubwicanyi.
Abategura ibikorwa byo kwibuka batotezwa, abandi bagafungwa by'agateganyo.
Abashyitsi bavuye mu mahanga baza kwifatanya mu kwibuka bagasubizwa inyuma ku mipaka cyangwa bagasaba uruhushya rudatangwa.
Mu mwaka wa 2014, ubwo hibukwaga imyaka 10, abapolisi n'igisirikare byasatiriye urwibutso basesa inteko, basaba ko umuhango uhita uhagara
Ibimenyetso byemeza ko ari Jenoside yibasiye Abanyamulenge
Abicanyi batoranyaga Abanyamulenge, bakareka abandi bari mu nkambi.
Amagambo y'urwango yaravuzwe mbere y'igitero, harimo amagambo yavugwaga mu mihanda no mu nsengero ko 'Abanyamulenge bagomba kumara.'
Imiryango mpuzamahanga nka African Union na ONU yemeje ko icyo gitero cyari icyaha cyibasiye inyokomuntu, bamwe bacyita jenoside yibasiye Abanyamulenge.
Ubutumwa bw'Abanyamulenge ku myaka 21
Kuri iyi tariki y'imyaka 21 ishize, Abanyamulenge n'inshuti zabo basaba:
Ubutabera Mpuzamahanga ko bukurikirana imanza za Gatumba, cyane cyane imbere y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Leta y'u Burundi kwemera amateka no guha abaturage bose uburenganzira bwo kwibuka.
Gushyira mu nyandiko no mu masomo amateka ya Gatumba, nk'uko bikorwa ku yandi mahano akomeye yabaye ku isi.
Â
The post Imyaka 21 y'Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka appeared first on RUSHYASHYA.