Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub washowemo miliyoni 118$ na Leta y'u Rwanda mu cyiciro cya mbere, ukaba ushyirwa mu bikorwa n'ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd.
Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyatangiriye kuri hegitari 5600 ziherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.
Muri izi hegitari, abaturage bahawemo ubuso bwa hegitari 1600 kugira ngo babubyaze umusaruro, mu gihe abashoramari bahawe hegitari 3724, na ho hegitari zirenga 300 zisigaye zubatsweho ibikorwaremezo.
Umuyobozi Mukuru wa Gabiro Agri business Hub, Ngarambe Aloyz, yavuze ko uyu mushinga ugeze kuri 98% ushyirwa mu bikorwa ari na yo mpamvu muri Nzeri 2025 uzashyikirizwa Leta.
Ngarambe yavuze ko kandi bafite abashoramari barindwi batangiye kubyaza umusaruro ubutaka bwatunganyijwe.
Yavuze ko ''Ubu turi mu cyiciro cyo gukora inyigo, twabonye amafaranga yo gukora inyigo, turateganya ko nyuma y'amezi atatu abazatsindira isoko bazatangira kuyikora. Hari ubwo inyingo imara umwaka cyangwa amezi atandatu, aho izarangirira tuzahita dutangira gushyira mu bikorwa ikindi cyiciro.''
Abaturage 6000 ni bo bamaze kubona akazi mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga. Abashoramari barindwi bari guhinga ibigori, ibishyimbo, imboga n'imbuto.

