Imbamutima z'abana bitabiriye gahunda y'ibiruhuko mu Ngoro z'Umurage z'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda igiye kumara ukwezi, yitabiriwe n'abana bari hagati y'imyaka itandatu kugeza kuri 13 basaga 500 bahugurirwa mu Ngoro z'Umurage enye ziri hirya no hino mu Rwanda zirimo Ingoro y'Ubuhanzi n'Ubugeni iherereye mu Karere ka Kicukiro, Ingoro y'Umurage w'Amateka y'Imibereho y'Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, Ingoro Ndangamurage yo Kwigira iherereye ku Rwesero, ndetse n'iy'Abami mu Rukari, zombi zo mu Karere ka Nyanza.

Aba bana bahamya ko inyigisho bahabwa zibafasha gukura bazi neza umuco nyarwanda kandi bikanabafungura ubwonko ari na ko basabana n'abandi, ndetse bagashira amatsiko bari bafite ku bijyanye n'imibereho y'Abanyarwanda bo hambere.

Kabanda Chance wo mu Karere ka Nyanza, umwe mu bana bitabiriye iyi gahunda, yavuze ko amaze kunguka byinshi yari afitiye amatsiko birimo kujya mu nganzo no gukina igisoro, agahamya ko amaze kubimenya neza.

Ati 'Nakuze mfite amatsiko yo kumenya gukina igisoro, kuvuga amazina y'inka n'ibindi, none nageze mu Rukari mpigira byinshi. Namenye no kubyina neza ikinimba kandi nzakomeza nihugure.'

Berwa Jella w'imyaka icyenda na Mutesi Lydivine w'imyaka umunani bahuriza ku kuba barashize amatsiko yo kumenya imyubakire y'inzu za kera ndetse n'uko umwami yabagaho kera, kubona inyambo n'ibindi.

Berwa ati 'Nabonye inyambo, mbona n'aho umwami yakiriraga abantu. Twabonye aho umwami yabaga yicaye yakiriye abantu, ndetse banatwereka n'inkingi y'imbababazi, umuntu yafatagaho yari yahawe igihano bagahita bamubabarira.'

Banavuga ko bamenye kubyina umushayayo, bakaba bariyemeje kubikomeza kugira ngo bazagere mu itorero ry'igihugu.

Ababyeyi na bo bavuga ko iyi gahunda yababereye igisubizo ku buzima bw'abana babo bari mu biruhuko kuko ibatoza indangagaciro n'umuco, hakaba n'ahantu heza ho kuruhukira bitandukanye no kuguma mu rugo birirwa barangazwa na televiziyo n'ibindi bibi.

Uwizeye Alphonsine ufite umwana wigira ku Ngoro y'Umurage i Nyanza, yavuze ko yashimishijwe n'uko umwana we yagize amahirwe yo kwitabira iyi gahunda.

Ati 'Ubu abana baza hano batandukanye n'abandi batahaza kuko usanga bafite ikinyabupfura bagera mu rugo ukabona barubaha kuko ni byo batozwa.'

Ubuyobozi bw'Inteko y'Umuco buvuga ko iyi gahunda yashyiriweho abana baturiye ingoro z'umurage hirya no hino hagamijwe kugira ngo batozwe umurage ndangamuco w'u Rwanda, bawukunde kandi bazanawukundishe abandi ari nako bawusigasira.

Abana bahabwa ubumenyi ku muco nyarwanda
Abana baba bafite ababatoza ibintu bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abana-bitabiriye-gahunda-y-ibiruhuko-mu-ngoro-z-umurage-z-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)