Ibi byatangajwe ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yafunguraga ku mugaragaro iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 14, ryitabiriwe n'abamurika 264 biganjemo abo mu Ntara y'Iburasirazuba.
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko ubusanzwe iri murikagurisha ryajyaga riba iminsi 11 cyangwa iminsi 12 ariko ko uyu mwaka bahisemo ko rizamara iminsi 23 kugira ngo bifashe abamurika n'abaryitabira.
Yagize ati 'Iri murikagurisha rizamara iminsi 23. Ni umwihariko ukomeye kuko ubundi ryamaraga iminsi 12 ariko ku cyifuzo cy'abaza kumurika, bifuje ko iminsi yakwiyongera kugira ngo bamurike ariko banagurishe kugira ngo ibyo bazanye babashe kubicuruza.''
Nkurunziza yakomeje avuga ko banishimira ko muri iri murikagurisha, harimo ibikorwa byinshi by'ubuhinzi n'ubworozi nk'imashini zihinga, abakora ibiryo by'amatungo, ubworozi bushingiye ku mafi, amatungo magufi n'ibindi.
Bamwe mu baje kumurika ibikorwa ndetse n'abaguzi, bishimiye ko iri murikagurisha ryahawe iminsi myinshi.
Bajeneza Emmanuel wari wazanye umugore n'abana gushaka ibyo bagura, yagize ati 'Iri murikagurisha ririmo ibintu byinshi byiza, ubusanzwe wapangaga kuza ukumva ngo rirarangiye, ubu rero twishimiye ko iminsi bayongereye kandi hakanazamo ibintu byiza byinshi. Njye nakunze uburyo ubuki buri kuboneka kuri make ugereranyije n'uburyo hanze tubugura.''
Mukantwari Marie Josee waje kumurika urusenda rwa pilipili yongereye ubushobozi, yavuze ko yishimiye kuba muri iri murikagurisha, avuga ko rimufasha guhura n'abakiliya bashya.
Ati 'Mbere baduhaga iminsi mike ntitubashe kugurisha ibyo twazanye ariko ubu iminsi 23 turizera ko tuzagurisha ibyo tuba twazanye, ndetse tunabashe kungukira ubumenyi no kuri bagenzi bacu benshi baba bazanye ibyenda kumera nk'ibyo dukora.''
Ruhorimbere Valens wongerera agaciro ibihaza akabikoramo imigati, amandazi n'ibindi bitandukanye, yagize ati 'Twasurwaga ariko kubera umwanya muke ntitubashe gusobanurira abantu serivisi twabazaniye zose, ubu turi gukora ifu y'igikoma dukoresheje inzuzi, tukanereka abaturage ibindi bihingwa bisanzwe batahaga agaciro nk'ibihaza n'ibindi. Twishimiye ko bongereye iminsi kuko bizatuma tugurisha, tunerekane ibyo twazaniye abantu byose.''
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko basanze iri murikagurisha iyo rimaze icyumweru kimwe, abaturage batanyurwa n'iminsi baba bahawe kimwe n'abaje kumurika.
Biteganyijwe ko iri murikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba ryatangiye tariki ya 18 Kanama rizarangira tariki ya 9 Nzeri 2025. Ryitabiriwe n'abikorera 264 barimo abakorera muri iyi Ntara ndetse n'abanyamahanga.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-imurikagurisha-ry-abikorera-ryongerewe-igihe