Yabigarutseho kuri uyu wa 6 Kanama 2025, mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku mpamvu z'icyo cyemezo giheruka gufatwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo.
Ibyangombwa by'ikoreshwa ryihariye ry'ubutaka byemerera ibikorwa by'ubwubatsi bitari bisanzwe byemewe muri ako gace, ariko bikaba byakwemerwa mu gihe byujuje ibisabwa kugira ngo hirindwe ingaruka mbi nko kongera urusaku cyangwa umuvundo w'imodoka.
Muri ibyo bikorwa harimo nk'amashuri, insengero cyangwa amaduka mato mu gice cyahariwe imiturire.
Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko impamvu habaho gutanga icyangombwa cyo gukoresha ubutaka igitandukanye n'ibyo bwari bugenewe.
Ati 'Gukoresha ubutaka mu buryo butandukanye n'ubwibanze bwagenewe, igishushanyombonera twese turakizi, hari uburyo tujya tuvuga ngo tugereranyije abaturage agace runaka kazaba gafite mu gihe kizaza, aha haturwa cyangwa cyangwa se ntihaturwa icyo ni cyo bita icy'ibanze buba bwaragenewe ariko hari n'icyo twakwita irengayobora.'
Yakomeje ati 'Abantu bashoboye kuba batuye hano ari bantu benshi, bikaba ngombwa ko bagira inzu zubucuruzi, aho bagura imigati, kwiyogosheshereza hakaba habaho irengayobora.'
Yakomeje avuga ko byagaragaye ko gutanga ibyo byangombwa byagaragaye ko bishobora kubangamira igishushanyo mbonera ari nayo mpamvu yatumye bihagarikwa by'agateganyo.
Ati 'Mu bugenzuzi twagiye dukora byagiye bigaragara ko biri gukoreshwa mu buryo bubangamiye cya gishushanyo mbonera aho usanga ahantu hari hagenewe imiturire ugasanga hahindutse agace ku bucuruzi, hahindutse serivisi z'ubukerarugendo n'amahoteli cyangwa ubucuruzi bw'inzoga n'utubare tukabona ko bitangiye gutuma intego y'igishushanyo mbonera itakara.'
Yongeyeho ati 'Ibyo byatumye tuvuga ngo kubera umuvuduko bifite, n'uburyo abantu bari kugenda babyitabira, tubihagarike, nitumara kubihagarika ariko ntibikuyeho ko abantu batuye ari benshi bashobora gukenera aho gushyira igikorwa cyabo ku bw'inyungu rusange, bizakomeza byemezwe ariko twabaye tubihagaritse kugira ngo dutange umurongo.'
Dr. Gasore kandi yavuze ko itangwa ry'ibyo byangombwa basabye ko riba rihagaze ariko bizeye ko nibura mu gihe cy'amezi abiri ibijyanye n'umurongo mushya ugomba gushyirwaho uzaba wamaze gutunganywa.
Yavuze ko abari barahawe impushya, hazakorwa ubugenzuzi bugamije kumenya niba bakomeza bakubaka cyangwa baba bahagaze.
Yashimangiye ko kandi ibyo byakozwe biri mu murongo wo gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu itangwa ry'ibyangombwa by'ubwubatsi mu nzego zitandukanye.



Amafoto:Habyarimana Raoul