Amavubi yahamagawe! Inkingi za mwamba zasigaye, gutungurana gukomeye, amasura mashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 6 Nzeri 2025 u Rwanda ruzakina na Nigeria muri Nigeria ni mu gihe tariki ya 9 Nzeri 2025 ruzakina na Zimbabwe iwayo.

Umutoza w'Amavubi akaba yahamagaye abakinnyi azifashisha muri iyi mikino aho habayemo gutungurana gukomeye hari abakinnyi basigaye nka Samuel Gueulette wa Raal La Louviere mu Bubiligi na Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Bubiligi.

Abantu batunguwe no kubura kw'aba bakinnyi bitewe n'uko barimo bakina mu makipe ya bo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, gusa amakuru avuga ko bazize kuba bataritabiriye ubutumire bw'Amavubi muri Kamena 2025 ubwo Amavubi yajayga gukina na Algeria imikino ya gicuti.

Abandi bakinnyi batagaragaye ni Ruboneka Bosco na Niyigena Clement ba APR FC ni nyuma y'uko bari basanzwe bahamagarwa.

Amasura mashya yagaragaye ni nka Nkulikiyimana Darryl Nganji wa Standard de Liege, Nduwayo Alexis wa APR FC, Mukudju Christian wa Elite Football Club, Ishimwe Djabilu wa Etincelles na Niyo David wa Kiyovu Sports.

Gusa abantu benshi batunguwe no kubona hari abakinnyi bari bamaze iminsi bitwara neza nka Byiringiro Lague na Ishimwe Christian ba Police FC bakaba batahamagawe.

Ubu mu itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi, Amavubi ari ku mwanya wa 2 n'amanota 8 anganya na Benin ya 8, Nigeria ya kane ifite 7, Lesotho ikagira 6, Zimbabwe 4 ni mu gihe Afurika y'Epfo ya mbere ifite 13.

Abakinnyi bahamagawe
Samuel Gueulette kudahamagarwa byatunguye benshi
Hakim Sahabo umwe mu bakinnyi bakunzwe n'abanyarwanda ntabwo bumva impamvu atahamagawe



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11712

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)