Amafoto 100 yaranze ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abo mu nzego z'umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kiganiro cyibanze cyane ku mutekano w'igihugu cyitabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Cyitabiriwe kandi n'abahoze ari abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda barimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen (Rtd) Fred Ibingira, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Col (Rtd) Twahirwa Ludovic uzwi nka Dodo n'abandi.

Mu ijambo Perezida Kagame yabagejejeho, yagaragaje ko nta muntu ugomba kugena uko u Rwanda rubaho, asaba Ingabo z'u Rwanda kugaragariza ukuri abaruharabika.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwigenera uko babaho, ati 'Icyo bivuze ni uko twebwe nk'abantu twigenera twibeshaho, n'iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba byaturuka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe, ntabwo biza bisimbura ibyawe. Ntabwo biza bikwambura uburenganzira wifiteho, bw'icyo uri cyo…. byiyongera ku byawe ndetse ukaba wanashimira uwabiguhaye.'

Kimwe mu bindi Perezida Kagame yakomojeho ni urugamba umutwe wa AFC/M23 umazemo igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati 'Njya mbaza abantu bambuka bakajya mu Burasirazuba bwa RDC, abantu bavayo batubwira ko ibintu bimeze neza ubu muri za Goma, Rutshuru ukamanuka za Bukavu no mu nkengero z'aho hose. Ubuzima bumeze neza ubu kurusha uko bwari bumeze mbere y'ibi bijya kuba.'

Yakomeje ashimangira ko hari abatemera uku kuri kubera inyungu runaka.

Yanenze abakomeza gusiga icyasha Ingabo z'u Rwanda, bavuga ko zikora ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iyo ziza kuba ari abicanyi, zari guhera ku bacanshuro bahawe inzira, nyuma yo gutsindwa urugamba mu Mujyi wa Goma.

Ati 'RDF n'iyo iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora […] Muribuka ariko abantu banyuze hano barimo n'abacanshuro bagaherekezwa, bakabasezera ngo batahe iwabo mu mahoro, ni RDF yabikoze, RDF y'inyicanyi iba yarabishe, niko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa RDC yabihera he?'

Dore amwe mu mafoto y'ingenzi yaranze icyo gikorwa.

Ikigo cy'Imyitozo ya Gisitrikare cya Gabiro giherereye mu ntara y'Iburasirazuba
Bari babukereye biteguye kwakira Umukuru w'Igihugu
Umukuru w'Igihugu yasuye abofisiye mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro
Perezida Kagame yari kumwe n'abarimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Perezida Kagame yageze i Gabiro yambaye impuzankano za gisirikare
Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yinjiye asuhuza abarenga ibihumbi bitandatu bari bagiye kuganira
Perezida Kagame yagaragaje ko hari abavuga ibinyoma bakirengagiza ubwicanyi bukorwa n'Interahamwe na Wazalendo
Ingabo z'u Rwanda zakirije Umukuru w'Igihugu morale nyinshi n'amashyi
Umukuru w'Igihugu yavuze ko umusirikare w'u Rwanda agomba kurangwa n'Ibikoresho, ibikorwaremezo, ubumenyi, ubushake n'ikinyabupfura
Perezida Kagame yavuze ko icyo ari cyo cyose waha Abanyarwanda, bitaguhesha uburenganzira bwo kwitwara nk'uwabaremye
Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushobora gufasha ibihugu kubona umutekano
Perezida Kagame yageze mu Kigo cy'Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Umukuru w'Igihugu yashimye umuhate n'umurava by'Ingabo z'u Rwanda
Abofisiye barangije imyitozo beretse Perezida Kagame amasomo bize
Ingabo z'u Rwanda zeretse Perezida Kagame ubumenyi zakuye mu mahugurwa zahawe burimo no kuyobora urugamba
Abasirikare bamugaragarije ibyo bamaze igihe bigira muri iki kigo
Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yinjiye asuhuza abarenga ibihumbi bitandatu bari bagiye kuganira
Morale yari yose ku basirikare ubwo Perezida Kagame yabasangaga mu kigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Gabiro
Ibyishimo byari byinshi kuri aba basirikare basuwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame yakirijwe morale yo hejuru n'Ingabo z'u Rwanda
Abo mu nzego z'umutekano barenga 6000 basabwe na Perezida Kagame kwimakaza ikinyabupfura nk'ishingiro rya byose
Perezida Kagame yaganirije abasirikare, abapolisi n'abacungagereza barenga 6000 batorezwaga i Gabiro
Hari abo mu nzego z'umutekano z'u Rwanda batandukanye
Perezida Kagame yasabye Ingabo z'u Rwanda kubeshyuza abaharabika u Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zitajya zishoza intambara ku bindi bihugu
Gen (Rtd) James Kabarebe na Gen (Rtd) Fred Ibingira bari mu bahoze mu ngabo z'u Rwanda bitabiriye iki kiganiro
Umukuru w'Igihugu yavuze ko amateka y'u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho,
Hafashwe ifoto y'urwibutso muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2025
Perezida Paul Kagame aganira n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Ingabo z'u Rwanda zirimo n'ab'igitsina gore biyemeje gufatanya na basaza babo kurinda inkiko z'igihugu
Perezida Paul Kagame aganira n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Hafashwe ifoto y'urwibutso muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2025
Abo mu nzego zitandukanye z'umutekano mu Rwanda bafashwe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'Umukuru w'Igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-100-yaranze-ikiganiro-perezida-kagame-yagiranye-n-abo-mu-nzego-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)