Aba barimu bagabanyijwe mu turere twose tw'igihugu, Akarere ka Nyamasheke kahawe abantu benshi. Kahawe abarimu 427 naho akabonye abarimu bake ni aka Kicukiro kabonye 124.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Abarimu, mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Mugenzi Léo, yasobanuye abarimu bigisha mu mashuri y'inshuke n'abanza bategurirwa mu mashuri nderabarezi (TTC), mu gihe abigisha amashuri yisumbuye bakurwa muri kaminuza zitandukanye by'umwihariko Kaminuza y'u Rwanda.
Mugenzi yavuze ko kugira ngo abarimu bashyirwe mu myanya bisaba kubanza gukora ikizamini gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo habanze hasuzumwe ubumenyi bafite.
Ati 'Ubwo ni uburyo twashyizeho kugira ngo abantu babone akazi, ariko no gushyirwa mu myanya bayishyirwamo bitewe n'amanota babonye ndetse n'ubushobozi bafite.'
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko kugeza ubu abarimu bari mu kazi barangije amashuri yisumbuye ari 75.324 barimo 64.099 bigisha mu mashuri abanza, 1.973 bigisha mu mashuri yisumbuye na 9.252 bigisha mu mashuri y'inshuke.
Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza ni 8.574 bose bigisha mu mashuri yisumbuye, mu gihe abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza ari 23.870 barimo 23.860 bigisha mu mashuri yisumbuye.
Mugenzi yasobanuye ko iyo abarimu bamaze kuboneka hakurikiraho icyiciro cyo gushaka uturere turimo imyanya kugira ngo batangire babashyire mu myanya hakurikijwe umubare w'abarimu akarere gakeneye.
Yagize ati 'Dufatanya n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze cyane cyane abashinzwe imibereho myiza y'abaturage, ndetse n'abashinzwe uburezi mu turere tugafatanya kureba imyanya ibura abarimu mu mu mashuri noneho tugafatanya tugatangira gushaka abarimu bajya muri iyo myanya.'
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, Uwamahoro Solange, yavuze ko kubera ikibazo cyo kutagira amashuri yigisha abarimu ibijyanye na tekiniki, bituma bakoresha abarimu batize uburezi ariko bize tekiniki.
Yagize ati 'Ntabwo dusaba ko umwarimu wa tekiniki yaba yarize uburezi, ahubwo tumusaba kuba afite ubumenyi, tumukeneyeho. Niba ari umwarimu wenda wigisha amashanyarazi dushaka umwarimu uzi gukora amashanyarazi.'
Yakomeje avuga ko iyo bamaze kubona umwarimu ufite ubumenyi bamuhugura ku buryo noneho yaha n'abo yigisha bwa bumenyi afite mu buryo bunoze.
Kugeza ubu mu Rwanda imibare igaragaza ko abarimu bo mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye bose mu gihugu ari 107.741, barimo abagabo 50.468 n'abagore 57.273.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-7000-binjiye-mu-bwarimu-mu-2024-2025