Abarenga 6.000 bunganirwa mu mategeko ku buntu buri mwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rugaga rwatangiranye n'abavoka 37 gusa mu 1997, ariko ubu bakaba bamaze kurenga 1.600 mu 2025.

Mu bavoka 37 bari mu Rwanda mu myaka 28 ishize, 30 bari abagabo mu gihe abagore bari barindwi gusa. Kuri ubu abagore bari muri uru rugaga ni hafi 400.

Uru rugaga rufite inama y'ubutegetsi igizwe n'abantu 13, muri bo barindwi bakaba agabore.

Iyi mibare yagarutsweho na Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda [Rwanda Bar Association], Me Nkundabarashi Moïse, agaruka ku ntambwe imaze guterwa n'uru rugaga rwashinzwe hashize igihe gito hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ya Advocates Africa iri kubera i Kigali, Me Nkundabarashi, yavuze ko mu 1997 mu Rwanda hari hakenewe abunganira abandi mu mategeko benshi ariko umubare wabo wari ukiri hasi.

Yavuze ko iterambere ryabo ryagiye rijyana n'iry'ikoranabuhanga mu mwuga wabo, aho kuva mu 2016 u Rwanda rwatangiye gukoresha sisitemu y'ikoranabuhanga ifasha kugera kuri serivisi zose z'ubutabera ya IECMS [Integrated Electronic Case Management System].

Ati 'Muri iki gihe, buri kimwe dukorera mu nkiko gikorerwa kuri internet, dukoresheje ibi bikoresho [telefoni na mudasobwa] twese tugendana. Ibi byazanye impinduka nyinshi mu bijyanye n'imikorere y'ubwunganizi mu by'amategeko, kuko ubu nshobora gukurikirana imanza zanjye ntari mu rukiko, ahubwo niyicariye i Londres. Nkenera gusa internet.'

Me Nkundabarashi yanavuze ko bakomwe mu nkokora n'impinduka zagiye zikorwa n'ubutegetsi bushya bwa Donald Trump burimo guhagarika imishinga imwe n'imwe bafatanyaga, ikaba ari imwe mu mpamvu nyinshi berekeje amaso no mu zindi nzego kugira ngo barusheho kwigira.

Ati 'Hari byinshi twakoze mu murongo w'igitekerezo cyo kwigira. Tugamije kugira ngo tube urugaga rw'icyitegererezo ku rwego rw'Isi, rukora cyane mu guhangana n'ibi bibazo, kuko turi mu gihugu gikora ibishoboka byose ngo cyigire kandi cyiyubakire ejo hazaza hacyo.'

Yavuze ko bashoye imari mu bikorwa by'ubucuruzi hagamijwe kubona inyungu zo kubafasha mu buryo butandukanye.

RBA ifite Advocates Investment Company Ltd, sosiyete ifite ibikoresho bitandukanye, ndetse ubu bakaba bafite ubwizigame mu Kigega RNIT Iterambere Fund bubafasha gukora ishoramari buri mwaka.

Muri rusange uru rugaga rumaze kugira ishoramari rirenga miliyari 3 Frw.

Me Nkundabarashi yagaragaje ko ubu bafite n'ubwishingizi bugenerwa abagize urugaga rwa RBA n'imiryango yabo.

Ati 'Dufite n'umushinga wo kwita ku bashaka kujya mu kiruhuko cy'izabukuru bageze ku myaka yo gusezera ku kazi, na byo turi kubikorera abavoka bacu.'

Me Nkundabarashi yagaragaje ko ubu bafite n'ubwishingizi bugenerwa abagize urugaga rwa RBA n'imiryango yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-6-000-bunganirwa-mu-mategeko-ku-buntu-buri-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)