Aba bagabo bafatiwe bafatirwa mu Mudugudu wa Mubuga, Akagali ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ku wa 24 Kanama 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko bakimara gutabwa muri yombi bavuze ko urwo rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu.
Yavuze ko urumogi binjiza mu Rwanda barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati 'Bari baruhawe n'umuturage ugishakishwa ngo afatwe, ngo barujyanye i Nyamirambo mu Karere Nyarugenge. Bari baruzaniye undi muntu tugishakisha ngo arucuruze. Abo bagabo bavuze ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa byo gucuruza urumogi.'
Umugabo w'imyaka 40 yavuze ko yahawe akazi ko gutwara uru rumogi, aho yagombaga guhembwa ibihumbi 80 Frw mu gihe yarugejeje aho agomba kurugeza.
Ni mu gihe uyu w'imyaka 28 we yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa ibihumbi 20 Frw.
Abafashwe n'urumogi bari bafite bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, ngo bakurikiranwe mu mategeko mu gihe ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.
Gufata aba bacuruzi b'urumogi byagezweho ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage.
CIP Gahonzire arakomeza ati 'Ni ikimenyetso cy'imikoranire hagati ya Polisi n'abaturage, bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw'ibiyobyabwenge dore ko bigira ingaruka ku mibereho y'abaturage.'
Yavuze ko abaturage bakwiriye kuzibukira ibyo kwijandika mu bikorwa by'ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe kandi bagahanwa.
Yavuze ko RNP itazihanganira uwo ari we wese ugira uruhare mu guha abaturage ibiyobyabwenge.
Ati 'Ni babireke kuko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye, nibashake ibindi bikorwa bakora kuko birahari kandi byabateza imbere.'
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye.
Uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw.
