Ibi yabivugiye mu mahugurwa y'abahagarariye abaforomo n'ababyaza muri RNMU ku rwego rw'Akarere, yabaye muri Nyakanga 2025.
Gitembagara yavuze ko uyu mwuga w'ubuforomo n'ububyaza usa n'uwasigaye inyuma mu bijyanye n'ubukungu, bityo abawukora bakwiye gushaka imishinga bakora ku ruhande, kugira ngo na bo biteze imbere.
Yagize ati 'Iyo urebye abaforomo benshi bahembwa amafaranga ibihumbi 200 Frw, yaba mu mujyi cyangwa mu cyaro, ugasanga ayo mafaranga ntahagije kugira ngo abe yagira akantu gato ashoramo imari. Icyo turimo dokora rero turimo turaganira na Muganga Sacco kugira ngo turebe ko hajyaho gahunda zifasha iyo mishinga.'
Akomeza avuga ko guteza imbere abakora uyu mwuga biri no mu mujyo wo guteza imbere umugore, kuko 65% by'abawukora ari abagore.
Muri aya mahugurwa kandi abaforomo n'ababyaza bahuguwe ku bijyanye n'uburenganzira bwabo mu kazi n'uburyo bakubahiriza amategeko abagenga nk'abakozi bakora umurimo w'ubuforomo n'ububyaza.
Impuguke mu bijyanye n'amategeko cyane cyane ay'umurimo, Hobess Nkundimana, yasobanuye ko ababyaza n'abaforomo ari abantu bakunze kumarira umwanya wabo mu kazi, ku buryo iyo bagahuriyemo n'ikibazo bashobora kubirenganiramo kubera kudasobanukirwa amategeko ngo bamenye abarengera.
Yagize ati 'Kumenya ibijyanye n'amategeko bigiye kubafasha gutanga amakuru mu micungire y'abakozi ku buryo ibyemezo bifatwa bitaba bibogamiye uruhande rumwe, yaba urw'umukoresha cyangwa umukozi.'
Kugeza ubu mu Rwanda hari abaforomo n'ababyaza barenga ibihumbi 14 bari mu kazi, muri bo ibihumbi 12 babarizwa muri RNMU.
Amahugurwa yamaze iminsi ibiri, yitabiriwe n'abaforomo n'ababyaza bahagarariye abandi ku rwego rw'Akarere 36.





