Rwamagana: Abaturage biyujurije ibiro by'Akagari bya miliyoni 64 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biro bishya byatashywe kumugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga 2025, mu gitaramo cyo kwishimira umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.

Ibi biro bishya bigizwe n'ibyumba bitandatu birimo icyumba kizajya gikoreramo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari, icyumba cy'inama kinini, icyumba kizajya gikoreramo SEDO, icyumba cyahariwe Umukuru w'Umudugudu, icyumba cy'Abunzi, ubwiherero bubiri bwo mu nzu n'ubwo hanze ndetse n'ibikoresho byo mu biro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yavuze ko bari basanganwe ibiro by'Akagari ka Binunga bishaje ku buryo byari biteye ipfunwe. Ubwo bari batangiye gushaka uko bakwiyubakira ibiro bishya, umwe mu baturage bahavuka yabemereye kububakira ibiro bishya bigezweho ahita anabyubaka mu kwezi kumwe.

Ngarambe Godfrey utuye mu Mudugudu w'Umuhumuro mu Kagari ka Binunga yagize ati 'Ni ibiro rwose byaduteraga ipfunwe kuko amabati yari ashaje cyane ndetse anava, inzugi zari imbaho, sima yararobaguritse, ibirahure byaravuyemo. Ubu rero turishimye iki ni ikimenyetso cyo kwigira no kwishakamo ibisubizo.''

Mukakarangwa Donine, yavuze ko ibiro by'Akagari byari bisanzwe byabaterafa ipfunwe, yashimye ko mu kubaka ibiro bishya yahawe akazi ko gusiga amarange ku buryo byamufashije mu kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ibiro bishya by'Akagari ka Binunga byuzuye biri mu mujyo wo Kwibohora ku kuva gukorera ahantu habi abantu bakorera ahantu heza.

Ati 'Ibi biro by'Akagari bivuze ikintu kinini, bivuze intambwe abaturage b'Abanyarwanda bamaze kugeraho mu kumva uruhare rwabo mu bibakorerwa, mu kumva y'uko bafite ishema n'ishyaka ryinshi ryo kugira ngo babeho neza, bahabwe serivisi nziza bazihererwe ahantu heza, ni muri urwo rwego umuturage uvuka muri aka Kagari yadufashije mu kubaka ibi biro bishya.''

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko basaba abayobozi bazatangira serivisi muri aka Kagari gutanga serivisi nziza, ku buryo abaturage bazabagana bazajya bahava bishimiye serivisi bahawe.

Ibi biro bishya byuzuye bitwaye miliyoni 64 Frw
Meya Mbonyumuvunyi ataha ibi biro by'akagari
Ibi ni byo biro aka kagari kakoreragamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-biyujurije-ibiro-by-akagari-bya-miliyoni-64-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)