RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi 88 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabaye ku wa 23 Nyakanga 2025, bibera ku cyicaro gikuru cya RCS giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Rtd CP Kabanda Jean Bosco akaba ari na we uhagarariye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yavuze ko nubwo basanze RCS hari aho yari iri ariko basize hari aho igeze.

Yagize ati 'Mu buzima busanzwe tugiyemo, tuzakomeza kuba abambasaderi beza kandi namwe musigaye mu nshingano, aho muzadukenera tuzakomeza gutanga umusanzu uko tuzaba tubishoboye.'

Yagaragaje ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri bagenzi babo bagifite ibibazo by'imisanzu ya RSSB itarishyurwa kandi bakaba bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

Rtd Chief Sergeant Mukangendo Josephine, wari umaze imyaka 26 akorera RCS, yashimye amahirwe yahawe yo gukorera igihugu.

Yagaragaje ko nubwo hari imbogamizi nyinshi abagore n'abakobwa bahura na zo mu mirimo y'inzego z'umutekano, inshingano ze yazikoranye umuhate n'urukundo rwo gukorera igihugu.

Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange n'umurava no kutizigama byabaranze mu kazi kabo.

Yagize ati 'Ndashimira cyane mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru ku bw'umurava, ubwitange, no kutizigama mwagaragaje mu kazi kanyu. Igihe mumaze mu mirimo itandukanye mwakoze, twese Abanyarwanda turabashimira kuko mwagize uruhare mu kugorora abagonganye n'amategeko bakongera kuba abaturage beza.'

Yakomoje ku mbogamizi bagaragaje yizeza ko mu gihe cya vuba zigomba gukemuka.

Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru barimo n'abagore 24, abagabo 64.
Barimo kandi abofisiye 28 n'abatari abofisiye 60.

CP Jean Bosco Kabanda yagaragaje bimwe mu bibazo abagiye mu kiruhuko bafite asaba ko byakwitabwaho
Abakozi bari bishimiye igihe bamaze batanga umusanzu, aha bifotozanyaga na CSP Sengabo Hillary wahawe inshingano zo kuvugira RCS
CSP Kubwimana Therese wari Umuvugizi wa RCS, na we yashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru
Rtd CP Jean Bosco Kabanda yagaragaje ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bazakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu
Rtd CP Jean Bosco Kabanda yashimiwe
Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yijeje ko ibibazo byagaragajwe bizakemurwa mu gihe gito
Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange n'umurava no kutizigama byabaranze mu kazi kabo
CG Evariste Murenzi yakira Minisitiri Dr. Vincent Biruta
Hafashwe ifoto y'urwibutso n'abofisiye bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yasezereye-mu-cyubahiro-abakozi-88-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)