Ni ibirori byabaye ku wa 23 Nyakanga 2025, bibera ku cyicaro gikuru cya RCS giherereye mu Karere ka Kicukiro.
Rtd CP Kabanda Jean Bosco akaba ari na we uhagarariye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yavuze ko nubwo basanze RCS hari aho yari iri ariko basize hari aho igeze.
Yagize ati 'Mu buzima busanzwe tugiyemo, tuzakomeza kuba abambasaderi beza kandi namwe musigaye mu nshingano, aho muzadukenera tuzakomeza gutanga umusanzu uko tuzaba tubishoboye.'
Yagaragaje ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri bagenzi babo bagifite ibibazo by'imisanzu ya RSSB itarishyurwa kandi bakaba bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Rtd Chief Sergeant Mukangendo Josephine, wari umaze imyaka 26 akorera RCS, yashimye amahirwe yahawe yo gukorera igihugu.
Yagaragaje ko nubwo hari imbogamizi nyinshi abagore n'abakobwa bahura na zo mu mirimo y'inzego z'umutekano, inshingano ze yazikoranye umuhate n'urukundo rwo gukorera igihugu.
Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange n'umurava no kutizigama byabaranze mu kazi kabo.
Yagize ati 'Ndashimira cyane mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru ku bw'umurava, ubwitange, no kutizigama mwagaragaje mu kazi kanyu. Igihe mumaze mu mirimo itandukanye mwakoze, twese Abanyarwanda turabashimira kuko mwagize uruhare mu kugorora abagonganye n'amategeko bakongera kuba abaturage beza.'
Yakomoje ku mbogamizi bagaragaje yizeza ko mu gihe cya vuba zigomba gukemuka.
Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru barimo n'abagore 24, abagabo 64.
Barimo kandi abofisiye 28 n'abatari abofisiye 60.











Amafoto: Habyarimana Raoul