
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.
Byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta n'abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abandi. Umukuru w'Igihugu yavuze ko urugendo rwo kwibohora rutagira iherezo kandi rugirwamo uruhare n'abato n'abakuru.
Ati 'Abantu, njye nawe n'abandi twe tugira iherezo, ariko ntabwo igihugu kigira iherezo. Igihugu kugira ngo kitagira iherezo rero, ni bya bindi navugaga, n'uvutse uyu munsi aho akuriye ajya muri ya nzira, ni ko bikomeza.'
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, 'twageze hano tuhasanga ubusa n'abariho batakiriho. Ababishe bari muri ubwo busa bw'igihugu, ntabwo waba uri muzima, ntabwo waba wiha agaciro, ufite agaciro, ngo ubuze abantu nkawe ubuzima.'
Yavuze ko buri Munyarwanda afite inshingano ko ibyabaye mu mateka bitazasubira 'rimwe byabaye kuri twe ni kenshi, ni kenshi katasubira'.
Perezida Kagame yavuze ko bidasaba intego kugira ngo abantu bumve ko u Rwanda rutazasubira mu mateka mabi, ko buri wese akwiriye kubyumva, yaba umunyarwanda uri mu gihugu, uri hanze kugeza no ku wundi muntu utari umunyarwanda.
Yagarutse ku bibazo bya RDC
Ati 'Muzi iyi myaka ine tumaze mu rusaku, mu nduru, Isi yose igateranira ku Rwanda ukagira ngo u Rwanda…hari ubwo njya nibaza nti ariko u Rwanda nzi ni uru ruteranirwaho n'Isi yose.'
'Ni ihurizo ritoroshye. Byashoboka bite? Ariko usibye ibyo, ese guteranirwaho n'Isi yose, ubundi u Rwanda ruba rwakoze iki kugira ngo Isi yose ihaguruke yamagane u Rwanda, mwagisubiza icyo kibazo? U Rwanda rwakoze iki? Urwanira kubaho, uburenganzira bwe, baramwamagana? Ariko iyi si tubayemo ni ko bimeze, barakwamagana ku mpamvu zitandukanye.'
Perezida Kagame yavuze ko intambara yabaye muri Congo, uko buri wese yaba ayumva, bidakuyeho ko u Rwanda rumaze igihe kinini rugaragaza impungenge rutewe na FDLR.
Ati 'Hari umwaka wigeze ushira tudasubiyemo ikibazo cy'Interahamwe, cya FDLR iri hakurya hariya? Ni ibyo duhimba se, ni ibyo tubeshya se? Icya kabiri, hari na rimwe tutigeze tubwira abantu, tunasubiramo ukuntu muri aka karere, harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ijyanye n'ibyabaye hano mu Rwanda byo kwica abantu ukabicira icyo baricyo, hari aho bitazwi, ko byanditswe Isi yose ikabiha n'umunsi, bigera aho bikarigita bikazima?'
Yakomeje agira ati 'Hari umunsi n'umwe tutigeze twamagana abayobozi muri aka karere bafata indangururamajwi bakigisha abantu kwicana, kwicira abantu icyo baricyo? Hari na rimwe tutigeze dusobanura amateka ajyanye n'ukuntu abantu bavuga ikinyarwanda bari hakurya y'imipaka y'u Rwanda nka ba nyir'ibihugu nyuma yo guca iyo mipaka? Bihuriye he n'u Rwanda, twebwe u Rwanda? Ibibazo byabaye mbere y'uko mvuka cyangwa na nyuma nkivuka, byaba bite ibibazo nateye njye cyangwa undi ungana nkanjye? Bishoboka bite?'
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by'umutekano warwo gihinduka amabuye y'agaciro, bikagera no ku mipaka y'u Rwanda na Congo n'abandi baturanyi bagakinisha gufasha Interahamwe.
Ati 'Bamwe bigeze gukinisha iby'Interahamwe, na bo kandi babimenye na kiriya gihe barabimenye, tuzahangana na bo, nta kibazo kirimo.'
Abiba amabuye y'agaciro
Perezida Kagame yavuze ko 'abaturega ko ikidukoresha ibyo dukora, kwirinda, kurinda abanyarwanda, kurinda igihugu cyacu ko ari amabuye y'agaciro, ni bo biba amabuye y'agaciro muri Congo'.
Yavuze ko ibihugu byo hanze byirirwa 'bivuga ubusa', byitwaza uburenganzira bwa muntu no gutera ubwoba ko bazafatira ibihano u Rwanda biba bibeshya.
Ati 'Mwaba mwahuye nabo bagatanga amasomo, ngo ni uko bava muri Burayi, Amerika, cyangwa Canada, bari aho ngo baratanga amasomo, ayahe masomo umuntu yampa ku buzima bwanjye, ku gihugu cyanjye, ku bantu banjye. Ibyo ni ubucucu, ntitwatwarwa muri ubwo buryo.'
