Nyamasheke: Imiryango irenga ibihumbi 24 iri gufashwa kuva mu bukene ibigizemo uruhare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yatangiye nyuma y'umwanzuro w'inama y'abaminisitiri yakuyeho gahunda yo gufasha abaturage hagendewe ku byiciro by'ubudehe nyuma yo gutahura ko iyi gahunda ituma hari abakoresha nabi inkunga bahabwa kugira ngo bazakomeze bafashwe.

Iyi gahunda yasimbujwe gahunda yo gufasha umuturage kwifasha, aho umuturage uhabwa ubufasha asabwa gushyiraho ake kugira ngo ave mu bukene abigizemo uruhare.

Isesengura ryakozwe mu Karere ka Nyamasheke, ryagaragaje ko gafite abaturage 41039 bakennye. Ni abaturage aka karere kasanze kagomba guherekeza mu gihe cy'imyaka ine gatangirana icyiciro cya mbere n'imiryango 24944 ari nabo kuri ubu bamaze imyaka ibiri bafashwa, iyo myaka ikaba yararangiranye na Kamena 2025.

Ni igikorwa akarere kafatanyanyije n'abafatanyabikorwa barimo n'umuryango Compassion international ukunze gutanga ubufasha bukagera ku bafatanyabikorwa binyuze mu materero ya gikirisitu by'umwihariko itorero rya ADEPR.

Muri mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025, uyu muryango wahaye abatishoboye bo mu Karere ka Nyamasheke inka 90, ihene 1469, intama 21 n'ingurube 1103.

Muri iyi gahunda nshya yo gufasha abaturage kuva mu bukene umuturage niwe uhitamo ubufasha abona bwamukura mu bukene burundu.

Mu matungo yatanzwe n'uyu muryango harimo ingurube 166 n'ihene 50 aherutse guhabwa imiryango irenga 250 yo mu murenge wa Shangi.

Mukeshimana Josephine wo mu Kagari ka Buhimba wahawe ingurube, yavuze ko igiye kumufasha kuva mu bukene binyuze mu ifumbire ndetse no kuba izabyara akagurisha akabona amafaranga.

Muhawenimana Faustin uyobora umushinga RW0874-ADEPR Mugera, yavuze ko bafite intego yo kugobotora umwana mubukene mu izina rya Yesu, agaragaza uko ingurube imwe yafasha umuryango gusezerera ubukene.

Ati "Mu mwaka ingurube ibyara kabiri, kandi icyana cy'ingurube gicutse kigura ibihumbi 80Frw, iyo ubihuje n'uko ingurube ibyara ibyana 10, usanga uwo muryango ku mwaka wakwingiza miliyoni 1,6Frw. Aya mafaranga umuryango wayaheraho ugasezerera ubukene burundu".

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke yashimye uruhare rwa Compassion International mu gufasha abaturage mu bukene, avuga ko uyu muryango ufasha abaturage binyuze mu kwishyurira abana amashuri no kubaha ibikoresho, gutangira imiryango ubwisungane mu kwivuza, kubakira abadafite aho kuba no guha imiryango itishoboye amatungo magufi n'amaremare.

Ati "Uruhare rw'abafatanyabikorwa muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene ni ntagereranwa".

Mu Karere ka Nyamasheke imiryango irenga ibihumbi 24 iri gufashwa kuva mu bukene
Imiryango irenga 250 yahawe amatungo magufi yo kuyifasha kuva mu bukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imiryango-irenga-ibihumbi-24-iri-gufashwa-kuva-mu-bukene-ibigizemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)