Ibi ni bimwe mu byavuye mu nama y'umutekano itaguye yahuje inzego nkuru z'Akarere irimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Umurenge n'Abayobozi bose b'Amashami y'Imirimo mu Karere, yabaye ku wa 16 Nyakanga 2025, yategetse ko abakozi babiri b'akarere bahagarikwa by'agateganyo mu mezi atatu, nk'igihano cy'amakosa bakoze mu kazi.
Muri iyi nama Umuyobozi w'Ishami ry'Imibereho myiza no kurengera abatishoboye mu Karere, Rwajekare Théoneste, ni ho yagaragarijemo ibaruwa ye yavugaga ko asezeye ku kazi ke ku bushake.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko ibyabaye ari ibisanzwe mu micungire y'abakozi kuko byubahirije amategeko n'amabwiriza mbonezamurimo.
Ati 'Hari abakozi babiri bakurikiranyweho amakosa bagomba kwisobanuraho nk'uko itegeko ribiteganya, kuko ni ibintu bisanzwe ko umukozi yakosa kandi noneho umukoresha akamubaza ayo makosa, ni ibisanzwe mu mabwiriza mbonezamurimo. Haba hari inama ishinzwe imyitwarire myiza niyo yabonye ko bakwiye guhanwa.'
Meya Niyomwungeri yavuze ko uwasezeye yabikoze ku bushake ahagarika akazi mu gihe kitazwi.
Ati 'Dufite n'umukozi wari Umuyobozi w'Ishami ry'Imibereho myiza no kurengera abatishoboye, wahagaritse akazi mu gihe kitazwi, ariko ibyo kuvuga ko yari yabanje kwerekwa amakosa byo ntabwo ari byo.'
IGIHE yanamenye ko hari abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa bane bagawe ku makosa yabo.
